Nifuza kuba narabayeho imyaka imeze nk’iyanyu hari ibyiza nk’ibi-Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko u Rwanda rwafashe igihombo rugihinduramo inyungu binyuze mu gushyigikira abagore n’abakobwa aho rwashyizeho uburyo buhamye bwo kubashyigikira,bityo ashishikatiza abana b'abakobwa kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye.

Mushikiwabo yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025,ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005.

Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza kugeza ku yisumbuye,aho kuva mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abasaga 7600.

Agendeye kuri uwo musaruro wo gushyigikira abana b'abakobwa muri iyo gahunda,Louise Mushikiwabo ashimira Madamu Jeannette Kagame wayitangije,ahishura ko burya igihugu kidafasha umugore gutera imbere kiba gifite igihombo gikomeye.

Yagize ati “Umuntu akora ibintu byinshi bifite akamaro ariko igihugu kidateza imbere abakobwa n’abagore kiba gifite igihombo gikomeye cyane. Igihugu cyacu rero, icyari kuba igihombo cyavuyemo inyungu, cyarungutse cyane ndagira ngo mbimushimire mu buryo bw’umwihariko kandi ni igikorwa tubona ko kizakomeza hari byinshi byiza bikiri imbere.”

Mushikiwabo yavuze ko cyera umugore atahabwaga agaciro nk'uko bimeze ubu ibintu byagiraga ingaruka ku iterambere ry'umugore n'igihugu muri rusange,bityo ashishikatiza abana b'abakobwa kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye.

Ati“Nifuza kuba narabayeho imyaka imeze nk’iyanyu hari ibyiza nk’ibi.Nagize amahirwe yo kugira ababyeyi beza cyane ari data na mama bose bari beza ariko kugira ababyeyi, ukagira inshuti bikagarukiraho nta kindi kikuzamura nk’igihugu nabyo haba harimo akantu k’igihombo.”

Yasabaye buri mukobwa muto guharanira kuba indashyikirwa cyane ko iyo gahunda y’Inkubito z’icyeza ituma buri wese yumva ko ashyigikiwe kandi gushyigikirwa bituma umuntu atera imbere.

Minisiteri y'uburezi Mineduc,igaragaza ko mu banyeshuri barenga miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza, abakobwa bangana na 50.5%, abahungu bakaba 49.5% mu gihe miliyoni imwe biga mu yisumbuye abakobwa ari 60% abahungu bakaba 40% ariko abitabira amashuri ya Kaminuza abakobwa ni 36% na ho abahungu bakaba 67%.