Eng. Paul Umukunzi umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro RTB, yagaragaje ko imyumvire yagiye ihinduka ku ukuntu abantu bafata kwiga aya masomo yahoze afatwa nk'ay'abantu babuze ibyo biga n'abananiranye mu miryango yabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025 mu kiganiro n’itangazamakuru ku kureba ibikorwa bikuru biteganyijwe gukorwa n’urwego rw’Igihugu rw’amashuri makuru ya Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro.
Umuyobozi mukuru w'urwego rw'amashuri yigisha tekinike imyuga n'ubumenyingiro Eng.Paul Umukunzi,yavuze ko ugereranyije n'ibihe byatambutse, imyumvire mu kwiga aya amasomo yahindutse aho wasangaga abantu bavuga ko ari amasomo yigwa n’abaswa ariko ngo urugendo rurakomeje kugira ngo n'abatarabyumva babyumve kuko niyo nzira igihugu gifite yo kurandura ubukene.
Yagize ati’’Imyumvire igenda ihinduka cyane, kuko mu gihe cyashize hari imyumvire itariyo igaragaza ko umwana wiga amasomo y’ubumenyi ngiro ari umwana udashoboye, wananiwe andi masomo, ariko ubu byarahindutse cyane.
Icya mbere dukora ni ubukangurambaga tugenda dukora, ariko nanone ikiri kubihindura ni icyerekezo isi igenda iganamo, aho ubona ko ubuzima bwa buri munsi buyobowe n’ikoranabuhanga aho bigaragara ko kugirango uboneka akazi yaba hano mu gihugu cyacu cyangwa hanze yacyo bisaba kuba ufite icyo uzi gukora. Kugira icyo gukora rero ni ukugana amashuri ya TVET kuko uvamo hari icyo uzi gukora’’.
Eng Umukunzi akomeza avuga ko umuti uhari urambye wo kurandura ubushomeri burundu ari uko abantu bakwiye kwiga amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu gukemura iki kibazo.
Ati’’kugirango ubushomeri bucike cyangwa se bugabanuke, kandi noneho ntago wakora udafite ubumenyi. Ubu rero turagirango urubyiruko rwacu rubone ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo bityo rubashe no kubona akazi’’.
Imibare igaragazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, igaragaza ko ubu mu Rwanda hamaze kubakwa amashuri 596 aho hari intego ari uko nta kagali kazasigara kadafite ishuri ryigisha ayo masomo.
Ubu hari gahunda yo gutangiza mu Rwanda amashuri 30 y’icyitegererezo mu masomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, aho buri karere kazaba gafite iri shuri bitewe n’umwihariko w’ibyo ubukungu bwako bushingiyeho.




Hagiye gutanginzwa Amashuri y'ikitegererezo muri buri karere yigisha tekinike imyuga n'ubumenyingiro
Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


