Guverinoma y’u Rwanda na Congo byasubiye ku meza y’ibiganiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gracia Yamba Kazadi, hagamijwe gukemura ikibazo cy’umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu byombi.

 Ibi biganiro byabereye i Zanzibar muri Tanzania, ahari kubera umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi ibi biganiro byanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen (Rtd) James Kabarebe.

Kugira ngo ibi biganiro bibeho, byagizwemo uruhare na Tanzania na Sudani y’Epfo. Byanitabiriwe kandi n’abahagarariye Uganda na Kenya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko “Iyi nama yabaye mu buryo bwubaka kandi bugamije gushaka igisubizo.”

Ati “Ba Minisitiri bombi b’ibi bihugu by’ibituranyi bagaragaje ubushake, ndetse bashimangira ko hakenewe igisubizo cya politike ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, hagendewe kuri ibyo, imyanzuro ikomeye yafashwe mu kubyutsa ibiganiro bya Luanda na Nairobi.”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashize igihe warajemo agatotsi. U Rwanda rushinja iki gihugu gufasha umutwe wa FDLR ndetse no kugambirira guhungabanya umutekano warwo nk’uko byagiye bishimangirwa kenshi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Congo yo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta y’iki gihugu. Ni ibirego u Rwanda rwakunze gutera utwatsi.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’igihe gito Perezida Paul Kagame agaragaje ko u Rwanda rugifite ubushake bwo kuganira na RDC.

Mu kiganiro na France 24, Perezida Kagame yavuze ko “u Rwanda buri gihe twaritabiriye (ibiganiro bya Nairobi na Luanda) kandi tugira uruhare mu buryo bwose dushoboye kugira ngo bitange umusaruro.”

Abajijwe niba yiteguye kongera guhura na mugenzi we wa Congo, Perezida Kagame yavuze ko yiteguye.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, byasobanuye ko muri uyu mwiherero hari kuganirirwamo ibibazo bikomeye bibangamiye ukwishyira hamwe kw’ibihugu bigize uyu muryango.

Nduva yagaragaje ko uyu mwiherero ari urubuga rwo gusasa inzobe, abaminisitiri bagatanga ibitekerezo byatuma amahoro arambye agerwaho, ubufatanye mu mutekano bukongererwa imbaraga, umubano w’ibihugu bigize umuryango na wo ugakomezwa.