Amajyepfo:Abayobozi b’intara ebyiri z’u Burundi bagiriye uruzinduko mu Rwanda [Amafoto]

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo ndetse n’umujyanama mu by’amategeko w’Intara ya Ngozi mu Burundi, bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023 ibera mu karere ka Huye.Iyi nama ije ikurikira izindi ziheruka kubera ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba tariki 25 Ukwakira 2021 ndetse na tariki ya 8 Ugushyingo 2022,bihuza abayobozi b’ibtara y’Iburasirazuba n’iy’amajyepfo mu Rwanda ndetse n’ab’iya Kirundo na Muyinga mu Burundi mu 2021,naho iyakurikiyeho yo mu 2022 yahuje abo bayobozi hatarimo uw’intara ya Muyinga.

Kuri ubu iyabereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo,yahuje ba guverineri b’Intara za Kayanza na Ngozi mu Burundi n’ab’iy’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru barangije iyi nama, bavuze ko yari igamije kureba ibibazo bikibangamiye imibanire myiza y’abaturiye imipaka y’ibi bihugu byombi, no kubishakira ibisubizo.

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku gushimangira imikoranire n’ubusabane ndetse n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Bashimye abayobozi b’ibihugu byombi imbaraga bari gushyira mu gushimangira umubano w’ibihugu n’ibimaze gukorwa nko kuba imodoka zitwara abagenzi zambuka umupaka zikagera i Bujumbura ndetse no kuba inzego zifatanya mu kurwanya ibyaha no guhererekanya ibyibwe.

Ku kibazo cyo kumenya igihe Abanyarwanda bazemererwa kujya kurangura ibicuruzwa i Burundi, Guverineri Kayitesi yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo gihari.

Ati “Ntabwo imibanire n’imigenderanire y’ibihugu ari ikintu gikorwa umunsi umwe ngo kirangire ariko kiri mu byifuzwa no mu myanzuro y’inama.”

Guverineri Cishahayo yavuze ko kuba hari hashize igihe imipaka ifunze, ubu u Burundi bukaba bwarafunguye iminini ya Nemba n’Akanyaru, n’abaturage bakemererwa kuyambukiranya nta kibazo, ari intambwe ikomeye bamaze kugeraho, kandi ko n’iby’ubucuruzi bunini amaherezo bizagerwaho.

Yagize ati “Kuba imipaka mikuru mikuru ifunguye, iki cyumweru turangije mwabonye ko Volcano yatangiye kuva i Kigali ijya i Bujumbura, ni intambwe. Ubu umuntu ava i Kigali akajya i Bujumbura. Tuzakomeza kubivugana tubwira abayobozi b’ibihugu byacu, kugira ngo na cyo bakiganireho, kive mu nzira. Ni icyo ku rwego rwo hejuru, ariko intangiriro ni nziza, n’ibindi bizaza.”

Nyuma y’ibiganiro, abashyitsi b’i Burundi basuye ibikorwa remezo Leta ifatanyamo n’abikorera birimo Gare ya Huye, Sitade Mpuzamahanga ya Huye, Uruganda rutunganya ibiryo by’Amatungo, Isoko rya Huye n’Uruganda rutunganya Urwagwa na Liquor rwa GABI muri Gisagara.

Itsinda ry’u Burundi ryari riyobowe na Guverineri w’Intara ya Kayanza, Col Remy Cishahayo wari kumwe n’umujyanama ushinzwe iby’amategeko mu Ntara ya Ngozi.

Hari kandi abayobozi ba polisi muri izi ntara, Abashinjacyaha bakuru, abakuru b’ingabo, abakuru b’iperereza, abayobozi b’amakomini ahana imbibi n’u Rwanda n’abandi.

Ku ruhande rw’u Rwanda harimo abayobozi b’uturere twa Gisagara, Nyanza, Huye na Nyaruguru n’abagize inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyepfo.