Twizeye ko tudashobora gushinjwa kugira aho tubogamira mu gihe dusaba amahoro- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko Afurika icyo yifuza kandi ishyize imbere ari ukubona amahoro,bityo ko ntawahorwa gukorana n’ibindi bihugu hagamijwe gutanga umusaruro cyane cyane ushingiye ku kubona amahoro.

Umukuru w'igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje kubitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2022 ikaba irimo kubera i Bali muri Indonesia.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu ishinzwe icyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (African Union Development Agency/AUDA-NEPAD).

Yavuze ko icyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere cyiyongereye bikabije bitewe n’impamvu zinyuranye uhereye ku cyorezo cya COVID-19, intambara n’amakimbirane by’urudaca, n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “Ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibyo bisobanuye ikiguzi kiri hejuru cy’inguzanyo n’imyenda myinshi. Ibihugu bihagarariwe hano muri G20, by’umwihariko ibyateye imbere, bifite urufunguzo rwo kurema urubuga rw’imari rukenewe mu gukemura izo ngorane.”

Yavuze ko kimwe mu bikoresho by’ingenzi byagaragaje ko guhindura ibintu bishoboka, ari Gahunda yo gusubika kwishyuza imyenda yagurijwe ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, bikaba byaratanze ihumure mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19.

Yashimye indi gahunda ijyanye n’Ikigega cyahariwe Kwiyubaka no kubaka Ibiramba cyatangijwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), asaba ko cyakongerwamo inkunga kugira ngo gikomeze gutanga umusaruro ku bihugu bicyiyubaka.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo gikomereye isi n’abayituye cy’ubwiyongere bw’ibiciro by’ibiribwa n’inyongeramusaruro. Yakomeje ashimangira ko icyo Afurika yifuza kubona ari amahoro, ndetse avuga ko idakwiye guhorwa ko isaba amahoro ndetse ikayifuriza n’abandi.

Ati: “Icyo Afurika ishaka ni amahoro. Twizeye ko tudashobora gushinjwa kugira aho tubogamira, mu gihe dusaba amahoro. Afurika iri hano ku bwayo, ndetse n’umubano utanga umusaruro dufitanye n’ibindi bice by’Isi.”

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite ibibazo by’umwihariko ariko byatewe n’impamvu zitandukanye ku buryo abanyafurika bishyura ikiguzi cyazo.Gusa akemeza ko Afurika yiteguye gukorana n’amahanga kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Ati: “Dufite ibibazo by’umwihariko, byongerewe ubukana n’izi mpamvu zitaduturutseho, ndetse abantu bacu basigara bishyura ikiguzi cyazo. Afurika yiteguye gukorana namwe mu guhindura ibintu bikarushaho kuba byiza.”

Iyo nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu by’ibinyamuryango  ari byo: Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, Koreya y’Epfo, u Burusiya, Arabia Saudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’abandi bindi bihugu birimo nk’abatumirwa.