Ibiciro by'ingendo rusange n'ibya lisansi byatumbagiye imodoka nyinshi zihurira ku masitasiyo

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko cyavuguruye ibiciro bya lisansi ndetse n’ibiciro by’ingendo za rusange, bitewe n’impinduka ku isoko mpuzamahanga rya peteroli.Ibyo byatumye lisansi igurwa nk'amasuka.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 3 Mata 2026, hagaragajwe ko ibiciro bishya ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye gukurikizwa ku wa 4 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00 a.m.).

Muri iri vugurura, lisansi (petrol) ntigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri litiro, naho mazutu (diesel) ntigomba kurenza amafaranga 2,205 kuri litiro.

RURA yasobanuye ko iri hinduka rishingiye ku biciro biri ku isoko mpuzamahanga, ndetse no ku ngamba za Leta zigamije kugabanya ingaruka z’izamuka n’imanuka ry’ibiciro ku baturage.

Bitewe n’izi mpinduka ku biciro bya lisansi ndetse n’ibindi bijyanye n’imikorere, ibiciro by’ingendo za rusange na byo byahinduwe. Mu Mujyi wa Kigali, igiciro fatizo cyashyizwe ku mafaranga 59.28 ku mugenzi kuri kilometero, mu gihe ku ngendo zihuza imijyi (intercity) cyashyizwe ku mafaranga 41.58 ku mugenzi kuri kilometero.

Ibi biciro bishya by’ingendo bizatangira gukurikizwa ku wa 6 Mata 2026, aho ibisobanuro birambuye ku biciro bya buri murongo bizatangazwa ku rubuga rwa RURA.

Ibi byatumye ku masitasiyo ya lisansi imirongo y'ibinyabiziga iba miremire ku masitasiyo aho gahunda yari ukuzuza tanki mbere y'uko saa sita z'ijoro ryacyeye zigera kuko kuri iyo saha ari bwo ibiciro bishya bya peteroli byatangira gukurikizwa. 

Bivuze ko umuntu wenywesheje litiro 100 za lisansi yarokoye 31,400frw kuko litiro yiyongereyeho 314 Frw,naho uwanywesheje litiro 100 za mazutu yarokoye 25,700frw.

RURA kandi yasabye abaturage gutegura neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abantu benshi aho bishoboka, no kwirinda ingendo zitari ngombwa kugira ngo bagabanye ikoreshwa rya lisansi.

Iri tangazo ryashyiriweho umukono i Kigali n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste.

NDEKEZI Jean Melane/Realrwanda.rw