Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rubira II mu Murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare,yirukanwe mu kazi azira kwiba ibiryo bigenewe abanyeshuri akabigurisha mu gihe yiteguraga kwakira ibindi bizakoreshwa mu gihembwe cya gatatu.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi w’ishuri yari yarasigaranye ibiro 460 by’ibiribwa bitakoreshejwe mu gihembwe cya Kabiri. Mu gihe ikigo cyiteguraga kwakira ibindi biribwa by’abanyeshuri bizakoreshwa mu gihembwe gitaha ngo ni bwo uwo muyobozi yagurishije ibyari mu bubiko ariko aza gutahurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yabwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko yagurishije ibyasigaye mu bubiko ariko bishoboka ko yabisigaje ku bushake kugira ngo azabigurishe kuko ibiryo ibigo bihabwa gashingirwa ku mubare w'abana n'iminsi bizamara.
Ati "Uriya muyobozi w’ishuri yafashe ibiribwa bari bagiye kohererezwa agurisha ibyarimo kugira ngo azakomereze kuri sitoke nshya. Ubusanzwe iyo ibigo bigenerwa ibiribwa hashingirwa ku mibare y’abana bafite n’iminsi bazabikoresha."
Akomeza ati "No kuba yarabisaguye abana bajya mu kiruhuko bishoboka ko yanabikorera ubwende akagaburira abana bike kugira ngo azasagure. Mu gihe hari ibyasagutse mu buryo busanzwe bigomba kubikwa bikazakoreshwa igihembwe gikurikiyeho. Kuba rero uyu muyobozi atinyuka kubigurisha twahise tumuhagarika ku kazi mu gihe izindi nzego na zo zikurikirana iki kibazo."
Meya Kakooza asaba abayobozi b’amashuri kwirinda kwiha ibitabagenewe kuko abakora batyo batazihanganirwa.
Ati "Ntabwo ubuyobozi bwakwihanganira abantu b’akaboko karerekare. Niba uhawe gucunga umutungo w’ikigo ukwiye kurangwa n’ubunyangamugayo. Dukosore imikorere kugira ngo tugere neza ku nshingano tuba twashinzwe kandi dufitiwe icyizere."
Ibigo by’amashuri bigenerwa ibyo kurya muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (school feeding). Abayobozi b’amashuri basabwa gucunga neza ibyo bahabwa muri iyi gahunda kugira ngo idakomwa mu nkokora.
Icyaha uyu muyobozi yakoze gihanwa n'amategeko.Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda mu ngingo yaryo 174,riteganya ko Umuntu wese wahawe umutungo kugira ngo awucunge, awubike cyangwa awukoreshe mu nyungu z’undi, hanyuma akawunyereza cyangwa akawukoresha mu nyungu ze bwite, aba akoze icyaha cyo kunyereza umutungo.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa Igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itanu n'ihazabu ishobora kugera ku giciro k'umutungo yanyereje cyangwa arenzeho.
English
Kinyarwanda


