Kicukiro:Ababyeyi barasabwa kubahiriza uko bikwiye uburenganzira bw’umwana

Ababyeyi bo mu karere ka Kicukiro barasabwa kubahiriza uburenganzira bw'abana babo ndetse n'ab'abandi kuko iyo butubahirijwe bigira ingaruka ku hazaza h'umwana n'igihugu muri rusange.

Ni bimwe mu byagarutswe ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2025 mu murenge wa Gahanga ku ishuri rya Gs Karembure ubwo hizihizwaga umunsi w'umwana w'umunyafurika.

Bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri rya GS Karembure bavuga ko basobanukiwe ibirebana n’uburenganzira bwabo ku buryo ntawabubavutsa.

Umuhoza Alandra Emmanuella ati’’twishimiye kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, aho dusobanukiwe neza nuburenganzira bwacu kuburyo ntawabutuvutsa. Nkumwana mfite uburenganzira bwo kwiga, ubwo gukina, bwo kubaho neza, mbese ubu ndisanzuye muri byose.’’

Manzi Kevin wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nawe ati’’njyewe nsobanukiwe uburanganzira bwanjye. Ndetse nahano ku ishuri ndabufite kuko ntawe urabumvutsa. Ababyeyi bacu baduha ibyo dukeneye iyo tuje kwishuri, ndetse nahano ku ishuri bakaduha uburere dukwiye.’’

Soeur Edithe UWIMBABAZI umuyobozi w’ishuri rya Gs Karembure avuga ko nkabarezi bafite kubahiriza uburenganzira bw’umwana budahutajwe.

Yagize ati’’uburenganzira bwa mbere twubahiriza ni uko buri mwana aba agomba kwiga neza, ntihagire numwe uhezwa. Ubwa kabiri ni uko leta y’U Rwanda yashyizeho gahunda yo kugaburira umwana ku ishuri, bityo rero umwana agomba kurya bikamufasha kwiga neza. Mbese tuzirikana ko umwana agomba kwiga afite ubuzima bwiza.’’

Nkera David umukozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe uburezi, avuga ko buri mu byeyi asabwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana amuha ibyo akeneye byose kugirango yige neza.

Yagize ati’’ubutumwa duha ababyeyi ni ukugirango bite ku burere bw’abana babo. Ababyeyi bakwiye kuba bafite inshingano zo kugaburira abana neza, inshingano zo kuvuza abana, gukurikirana imyigire ye n'ibindi".

Umubyeyi kandi akwiye kuzirikana ko umwana mu gihe ari ku ishuri agomba ku mwishyurira umusanzu w’ifunguro ryo ku ishuri. Turashishikariza ababyeyi rero kwita ku nshingano z’uburere bw’abana babo.’’

Uyu munsi w’umwana w’umunyafurika mu karere ka Kicukiro urizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti’’ndera neza, nkure nemye.’’

Kuri uyu munsi hanahembwe abanyeshuri batsinze neza amasomo, aho bahawe ibikoresho by’ishuri bibafasha gukomeza amasomo yabo neza.

Soeur Edithe UWIMBABAZI umuyobozi w’ishuri rya Gs Karembure

Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw