Ibihembo dutanga nanjye mvugishije ukuri mbona ari bike-Perezida wa FERWAFA

Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA,Munyantwali Alphonse yavuze ko ibihembo bitangwa ku makipe yatwaye ibikombe  ari bike.

Ibi yabigarutseho mu nama y’Inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA,yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gucurasi 2025.

Ibi kandi abivuze nyuma y'uko abayobozi b'amakipe ya Rayon sports na APR FC azahura ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro uteganijwe ejo ku cyumweru,bagaragarije ko ibihembo bahabwa iyo batwaye ibikombe biba bihabanye n'amafaranga yinjijwe kuri iyo mikino.

Kuri iyi ngingo, Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse,yavuze ko yemeranywa n'abavuga ibyo kuko nawe ubwe abona ibyo bihembo ari bicye,akizeza ko bizongerwa.

Ati"Turashaka kongera ibihembo tudashingiye ku cy'uko ari hanini cyangwa ari hatoya.Ibihembo dutanga nanjye mvugishije ukuri mbona ari bicyeya.Ni ikibazo cy'ubushobozi ariko twumva mu minsi iri imbere biziyongera".

Munyantwari,avuga kandi ko hari ubwo abantu bibwira ko kuba aho amakipe aribukinire ari hanini hashobora kwinjija menshi,ariko ngo siko bimeze kuko uko ayo mafaranga yinjiye nubundi niko asohoka hishyurwa ibyakozwe kugira ngo umukino ugende neza.Gusa ngo gahunda ihari ni ukongera ibihembo amakipe atsindira ku mukino wa nyuma.

Akomeza agira ati "Uko ari hanini kuhajera (kuhitaho), kuhakinira harahenda ariko ibyo utabyitayeho,amafaranga duhemba amakipe yatwaye ibikombe,ayabaye aya kabiri nimake tugomba gushaka uburyo tuyongera mu gihe kiri imbere,nanjye ndemera ko adahagije ariko kuba ari make aracyari make".

Mu 2025, FERWAFA iteganya ko izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 15,2 Frw. Agera kuri miliyari 2,53 Frw azakoreshwa mu bikorwa byayo birimo no guhemba abakozi.