Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rihamagarira abantu bifuza gutunga ibinyabiziga kwitabira cyamunara y’ibinyabiziga 530 byafatiwe mu bikorwa binyuranye Polisi y’u Rwanda yagiye ikora.
Mu itangazo rya Polisi y’u Rwanda imenyesha abantu bose ko hari ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa binyuranye maze bikaba byaregeranyirijwe ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere mu Ntara y’Iburasirazuba.Biteganyijwe ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi kuri buri Karere.
Amatariki cyamunara izaberaho
-Tariki 24/10/2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Nyagatare.
-Tariki ya 25/10/2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Gatsibo.
-Tariki ya 25/10/2022 saa 14h00 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kayonza.
-Tariki ya 26/10/2022 saa 9h30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Rwamagana.
-Tariki ya 27/10/2022 saa 9H30 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kirehe.
-Tariki ya 27/10/2022 saa 14h00 cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Ngoma.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday,yagarutse ku mpamvu ituma ibi binyabiziga bitezwa cyamunara.
Ati “Mbere y’uko duteza cyamunara ibi binyabiziga byafashwe tubanza kwibutsa abaturarwanda bose ko itegeko riteganya ko ikinyabiziga cyose cyafatiriwe, ko iyo kirengeje ukwezi giparitse muri Parikingi ya Polisi gitezwa cyamunara”.
Mbere y’uko ibinyabiziga bitezwa cyamunara, abantu bibukijwe ko abishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu ku cyicaro muri buri Karere aho ibinyabiziga biparitse bagatwara ibinyabiziga byabo, bitaratezwa cyamunara.Abantu baributswa kandi kwirinda kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
English
Kinyarwanda


