Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire mu karere ka Rwamagana,hagaragajwe inzira y'umusaraba Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire banyuzemo,mbere yo kugerageza kwirwanaho kugeza bagabwaho igitero n'abasirikare bituma umubare munini w'abari bahahungiye bicwa.
Mu buhamya bwa Mukangarambe Josiane, yavuze ko bamwe mu Batutsi biciwe ku musozi wa Mwulire bari bahahungiye bavuye mu bice bitandukanye mu cyahoze ari Komini Bicumbi n'ahandi nko mu cyahoze ari Komini Gikoro zo mu cyahoze ari perefegitura ya Kigali Ngali ndetse na Komini ya Rutonde yari muri superefegitura ya Rwamagana yabarizwaga mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo.
Mukangarambe warokokeye kuri uyu musozi wa Mwulire yavuze ko kuva Tariki ya 7 Mata 1994 ,Abatutsi bari batuye muri Nzige na Rubona interahamwe zari zatangiye kubica no gutwika inzu bari batuyemo,avuga ko nyuma y'uko umusaza witwaga Kamugundu yiciwe ahari urupangu i Karambi muri Segiteri ya Nawe,we na bagenzi be bafashe ikemezo cyo guhunga bakava mu gace bari batuyemo bahungira muri Chapeli ( Chapelle )ya Kabuya iri hafi y'umusozi wa Mwulire, aho bakaba barahamaze iminsi ibiri.Yavuze ko bamaze kumenya ko hari hateguwe umugambi wo gutwika Chapelle ya Kabuya, bahise bahungira ku musozi wa Mwulire ahitwa mu Gisanza.

Mu buhamya yagaragaje ko bashoboye kwirwanaho bagakumira ibitero by'interahamwe n'abasirikare bashakaga kwinjira aho bari bahungiye ngo babice.
Yagize ati " Twari dufite umusore wacu Guido,ntabwo twakibagirwa iby'ubutwari yakoreye hano i Mwulire!Twaraje guhera icyo gihe tukabyuka mu gitondo,twari dufite amabuye hano ,iyo nje kwibuka hano ntekereza ahantu ayo mabuye twayakuraga kuko yari inombe bikanshobera.Twarabyukaga mu gitondo akadukoresha inama,bamwe bakareba i Kabuya ,abandi bakareba haruguru,hepfo ahangaha tukagabana tugatangira kurwana ,byari bikomeye ariko Imana yaduhaye ubushobozi bwo kuba twarihagazeho,guhera tariki ya 7 kugera ku itariki ya 18."
Mukangarambe avuga ko ibitero bagabweho mbere y'itariki 18 Mata babashije kubisubiza inyuma ariko bamwe baricwa.
Ati" Twararwanye kugeza ubwo batwoherejeho abasirikare,haje bafungameza ,haje ba burigadiye benshi.Uwo muntu wari wavuye i Nzige Kwa Semanza afite imbunda ye twaramwishe ,tumaze kumwica ,nibwo bavuze bati " Si amabuye barwanisha ahubwo hano Inkotanyi zarahageze ntitwabimenya.Kuri iyo tariki ya 18 nibwo twazamutse ,njyewe ntabwo nigeze ndyama,ngira ngo abenshi nanjye abo twarikumwe baranzi ntabwo Guido yansigaga ba Cyirabirwa baguye ahangaha,ba Rusagara yaguye aha ku ikubitiro .
Uwo munsi wa 18 watubereye mubi cyane turwana n'abasirikare, turwanisha amabuye ,tugera ku mashuri imodoka bari bajemo turayitwika ,Tumaze kuyitwika nibwo byakomeye ,baravuga bati " Za Nkotanyi ziratumaze reka dusabe umusada ,nibwo bagiye bazana simusiga baraturasa ,"
Avuga ko igitero cy'abasirikare cyishe Abatutsi benshi bituma interahamwe zikoresha intwaro gakondo zirimo impiri , Imihoro ,amashoka n'amasuka bica abari bagihumeka.
Ati"Mu nkambi twahasigaga abakecuru n'abadamu bakuze n'abana ariko abandi bo twari twabaga twajyanye ,twamanutse ku mashuri hariya amasasu atuvuga mu mugongo,bamwe bagiye bapfa umugenda bishwe nayo masasu,Interahamwe zamaze Kubona zifite imbaraga,zifite impiri , imihoro,amashoka batangira kwica uwo bageragagaho agihumeka.Njye mu ruhande namanukiyemo hari n'abantu bafite amasuka y'imijyojyo bahinga abantu ."

Yakomeje ati "Ndicara ndeba ukuntu abantu barimo babakubita baryamye ,ndahaguruka ndanyerera nirutse umusirikare arandasa,sinzi ahantu hahurudutse inyana y'inka,rya sasu yarandashe rifata iyo nyana, ndakomeza ndamanuka njya mu gashyamba kari hepfo y'inkambi ."
Agaruka ku buryo yavuye i Mwulire nyuma y'igitero cyo kuwa 18 Mata 1994 kiciwemo Abatutsi benshi .
Yagize ati"Twamenye ko Inkotanyi zageze i Kayonza nibwo twagiye dushaka inzira yatugeza i Kayonza,turamanuka tugeze kuri bariyeri, musaza wanjye bamwicira i Sovu.Twarakomeje tugeze mu bitare bya Rutonde marume nawe baramwica,turakomeza tugiye kwambuka umugezi witwa Cyabitana ngwamo,nakoze nk'ibirometero bibiri ngezemo hagati mpasanga igiti cyahagamyemo,ndara muri uwo mugezi ,ubwo abandi barambutse.Kuva muri uwo mugezi byari intambara kuko hakurya no hakuno hari hakikijwe n'urufunzo ariko nagerageje kuvamo ngeze muri rwa rufunzo ngwamo hasigara amaboko ngwa muri rya sayo. Navuye aho,ngeze haruguru mbona umuntu ufite igare arambwira ngo anjyanye aho bene wacu bari,ubwo naragiye mbona ngeze i Bugambira."
Avuga ko Abatutsi bari barokokeye ku musozi wa Mwulire bamwe bageze ahitwa i Bugambira mu karere ka Kayonza,bahasanze inkambi yarimo interahamwe zari zavuye mu bice Inkotanyi zari zarafashe.Avuga ko bamwe bahiciwe abandi bakahakurwa Tariki ya 21 Mata 1994 bakajya kubicira ahitwa i Nkambi,ahari icyobo cyajugunywemo Abatutsi,bishwe urupfu rw'agashinyaguro.

Mukangarambe yavuze ko Abatutsi 145 aribo bavanywe i Bugambira ,bajyanwe mu rwobo rwari i Nkamba,ariko we ngo ntabwo yishwe bitewe n'umugabo wari umuzi witwa Ntwari,wamukuye mu murongo w'abantu bake bari basigaye dore ko abenshi bari bishwe urupfu rw'agashinyaguro bakajugunywa muri urwo rwobo.Uwo mugabo yamukuyemo avuga ko ari umuhutu, avuga ko yahise ajya kuba mu rugo rw'umuturage ruri ahitwa i Bugambira kugeza tariki ya 25 Gicurasi 1994,ubwo bahakurwaga n'Inkotanyi zikabajyana mu nkambi yari mu mujyi wa Kayonza.

Visi perezida wa Sena , Nyirahabimana Soline ,mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka no Kunamira Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire,yihanganishije Abarokotse Jenoside by'umwihariko abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire, anagaragaza akamaro ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati"Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya ukomeye kandi w'agaciro,nk'uko mubizi ni umwanya twiyegeranya,tukongera guha agaciro no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanya kandi wo kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,tukongera kubabwira ngo mukomere !tukababwira tuti mubeho,tukongera no kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bibafahe kugira uruhare mu Kubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri."
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire mu karere ka Rwamagana,haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 27.Ku wa Gatanu Tariki ya 18 Mata 2025 hashyinguwemo imibiri 96 y'Abatutsi yabonetse,biyongera ku mibiri yari isanzwe iruhukiyemo.





Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
























Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


