Abaturage b’akagari k’ihanika mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma bavuga ko Ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi,babafashije kutazongera kuvoma amazi mabi y’ikiyaga cya Sake nyuma y’uko babegereje ivomo rusange rizajya ribafasha kubona amazi meza.
Aya mazi meza bayakirijwe n’ingabo z’u Rwanda na Polisi kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024 ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ingabo na Polisi byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko Ingabo z'u Rwanda na Polisi bafashije akarere gucyemura ikibazo cy'amazi mu kagari k'ihanika umurenge wa Jarama,cyari kibangamiye ubuzima bw'abaturage ndetse n'abanyeshuri.
Ati"Badufashije kubaka umuyoboro w'amazi ni ahantu abaturage bajyaga bavoma ikiyaga cya Sake kubera ko aho hantu amazi atarahagera,tugasanga abana bataye amashuri kubera kuvoma kure,ugasanga abana baguye mu mazi y'ikiyaga no kunywa ayo mazi mabi ugasanga bibasirwa n'indwara nyinshi,isuku bikagorana mu baturage ubwabo.Mu by'ukuri aya mazi azadufasha byinshi cyane ku bijyanye n'isuku n'isukura ariko n'imibereho myiza".

Niyongabo Eric umuyobozi wungirije w'urwunge rw'amashuri rw'Umuka mu murenge wa Jarama,avuga ko amazi bakoreshaga batekera abanyeshuri n'indi mirimo ku kigo, byibura bakoreshaga ibibido 100 ku munsi, ikibido kimwe ku 150Frw,bityo ngo amazi begerejwe agiye kubaruhura kongera gutanga amafaranga menshi bayagura ndetse no gufasha abana kubona amafunguro vuba.
Ati"Hano twagiraga ikibazo gikomeye cy'amazi.Mbere y'uyu mushinga wazanwe na RDF na Polisi,twavomaga kure cyane ku kiyaga cya Sake kandi harimo ibirometero byinshi ku buryo kugeza amazi hano, byatumaga habaho ikibazo cy'abana gucyererwa amasomo ya nyuma ya saa sita.Ariko ubwo aya mazi atwegereye hano,ntabwo tuzongera kuvunika nk'uko twavunikaga dutanga amafaranga menshi.Ijerekani imwe uyikuye ku kiyaga bayituzaniraga ku mafaranga 150Frw".

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubaraka Muganga yavuze ko gufasha abaturage babegereza ibikorwa bizamura imibere myiza n’iterambere ryabo,babitojwe na Nyakubahwa Perezida Kagame aho yababwiye ko nyuma y’ibikorwa by’umutekano bazajya bafasha abaturage mu buryo butandukanye.
Ati“Intore izirushintambwe yari yararebye kure azi ko byose bishoboka.Inzego zishinzwe umutekano yadutoje ko mu bindi bihe bisanzwe,tugomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi ryihuse rizamura abantu bose harimo n’ibyo bigabanya impfu,n'amazi meza ari muri icyo kiciro.Iyo abantu badafite amazi meza,bajya kuyakura kure, tukaba twahura n’ingona n’ibindi birimo nk’abana guta amashuri, ubwo ubuzima buba bwadindiye.Turagira ngo dushime uruhare rwanyu n’urwacu mu buryo bw’ubufanye tukaba twarashoboye kuhageza hano amazi meza”.



Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rw’Umuka bagera ku 2242 nibo bahuraga n’ingaruka zo kuba mu kagari kabo nta mazi meza ahari.Ngo cy’Umuka kivuga ko usibye gucyererwa amasomo ya nimugoroba kubera ko amazi yatindaga kuhagera ngo babatekere,ngo byanatumaga kandi bamwe bafatwa n’indwara zimokoka ku mwanda.
Ku rundi ruhande umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma niwo wegukanye igihembo cy’imodoka nyuma yo kuba uwa mbere mu ntara y’Iburasirazuba nk’umurenge watsinze amarushanwa y’isuku n’umutekano.Ni mu gihe kandi,imboni z’impinduka muri aka karere,ni ukuvuga abavuye iwawa bakaza baragorowe bibumbiye muri koperative,bahawe amagare abafasha kwiteza imbere ndetse no gufatanya n'inzego z'umutekano kuwubungabunga aho batuye.







English
Kinyarwanda


