Perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasobanuye ko impamvu u Rwanda rugerekwaho ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ari uko abarwanyi ba M23 bavuga Ikinyarwanda ndetse n'uko RDC ari indiri y'abajenosideri ba FDLR bakingirwa ikibaba n'abiyita impuguke mu gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025 mu kiganiro n'itangazamakuru cyari kitabiriwe n'ibitangazamakuru bitandukanye by'aha mu Rwanda ndetse n'ibyo mu mahanga.
Muri iki kiganiro,Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu u Rwanda rugerekwaho ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ari uko abarwanyi ba M23 bavuga Ikinyarwanda kuko kuvuga Ikinyarwanda muri RDC byabaye impamvu yo gutotezwa kw’Abanye-Congo.
Ati “Impamvu yonyine u Rwanda rwibazwaho muri ibi ni uko, rimwe: bavuga Ikinyarwanda, ariko ni cyo cyabaye icyaha gikomeye muri Congo, niba bavuga Ikinyarwanda byabaye impamvu yo gutotezwa. Ni yo mpamvu dufite impunzi hano kuva mu myaka irenga 20 ishize.”
Perezida Kagame yatangaje ko indi mpamvu u Rwanda rugerekwaho ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ari uko muri RDC haba umutwe w’abajenosideri ba FDLR bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Yagize ati “Indi mpamvu ni uko aba bajenosideri ba FDLR bamaze muri Congo imyaka 30, aho umuryango mpuzamahanga wababungabunze nkana, ntabwo nzi impamvu; niba ari impano cyangwa kubashimira ko bakoze Jenoside hano cyangwa se kubera ko barwanya u Rwanda na Leta, kandi bakaba babifashisha mu kurwanya u Rwanda, kurugenzura no kuruyobora uko babishaka.”
Umukuru w’Igihugu yibukije ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye zagiye mu burasirazuba bwa RDC, zigamije gusenya FDLR, ariko nyuma yo gushora mu bikorwa byazo amafaranga menshi, nta musaruro zatanze.
Ati “Mumbwire, imwe mu mpamvu MONUSCO iri mu burasirazuba bwa RDC ni uko mu by’ukuri yagombaga gukemura iki kibazo cya FDLR yakomeje guhinduranya amazina imyaka myinshi. Ariko nyuma y’imyaka 30, ubajije Loni icyabaye, icyo bakoze mu myaka 30 ishize, amamiliyari mirongo y’amadolari bashoyemo, ni ikihe bakwerekana bagezeho? Ni ugushinja gusa u Rwanda ibintu byose bibera muri Congo?”
Yakomeje agira ati“Ibibazo bya Congo bigerekwa ku Rwanda, bigakorwa n’abitwa abagize umuryango mpuzamahanga, bashyigikiwe na Leta ya RDC. Niba Leta ya RDC idasabwa gufata inshingano ifite ku bantu bayo nk’igihugu, buri wese akayifasha gushinja abandi ku bibazo byabo, wategereza Congo ngo izakemura ibi bibazo bitugiraho ingaruka twese?”
Perezida Kagame yatangaje ko iyo u Rwanda ruba rutariho cyangwa se rukaba ruri ahandi ku Isi, n’ubundi ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC biba bikiriho.
Ati “Iyo haba hatariho u Rwanda cyangwa se tukarwimurira ahandi hantu ku Isi, tukarukura hano, ibyo byakemura ibibazo bya Congo cyangwa akarere? Abantu batakarira mu mukino wo kwegekanaho amakosa, bakibagirwa gukemura impamvu muzi z’ibibazo kugira ngo haboneke ibisubizo.”
Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu birimo ibyakolonije Afurika byaremye amatsinda y’abitwa impuguke zigamije kugaragaza uko umutekano uhagaze, nyamara iyo ziri mu karere, zihitamo guhisha ukuri zibona ku manywa y’ihangu.
Ati “Baba mu burasirazuba bwa Congo. Amatsinda y’impuguke, ni ubuhe buzobere? Ubwo kubeshya? Abantu bagize aya matsinda, ubwicanyi, itotezwa, ibintu byose bikorwa n’abantu bareba, abayobozi muri Leta ya Congo, ba komanda, Polisi, igisirikare, bakicira abantu mu ruhame ku manywa y’ihangu. Ibi barabiceceka, bakandika ibyaha kuri M23, bavuga ku bibera mu midugudu. Ntibavuga ibibera mu mijyi ku manywa y’ihangu.”
English
Kinyarwanda


