Mu bigabiro bya Rwabugiri mu mutima wa Rwamagana,niho Radio Voice FM yashinze ibirindiro kugira ngo itange umusanzu wayo mu kwegera abatuye Intara y'Iburasirazuba.Nk'intara izwiho kuba ikigega cy'ubuhinzi n'ubworozi,aya Kandi ni amahirwe ku bikorera bari muri urwo ruhererekane kuko bazabona aho bamenyekanishiriza ibikorwa byabo Kandi bikagera aho bifuza ko bigera mu buryo bworoshye.
Iyi radio imaze Icyumweru kirenga itangiye kumvikana ku murongo wa 94.5 FM, irimo kumvikana mu mujyi wa Kigali no mu Ntara yose y’Iburasirazuba,ikaba igiye kujya itangaza ibiganiro bitandukanye ndetse n’amakuru ariko ikibanda ku bidukikije.
Umuyobozi mukuru akaba na nyiri Radio Voice FM Nkindi Patrick Gahutu,yabwiye RealRwanda.rw impamvu bahisemo kuzana iyi Radio mu ntara y'Iburasirazuba basize umujyi wa Kigali ahakunze guhurira amaradio menshi.
Ati"Intego y'ibanze yatumye dutekereza kuyishyira mu ntara y'Iburasirazuba kwari ukugira ngo dukore uburyo abaturage babona amakuru ,babona ibiganiro bibafasha,bibigisha ndetse n'ibibafasha kuruhuka binyuze mu myidagaduro igiye itandukanye kubera ko intara y'Iburasirazuba ni intara nini kurusha izindi muri iki gihugu,intara y'uturere tunini nka Kayonza, Nyagatare na Gatsibo,usanga abaturage baho, badafite uburyo bwihuse bwo guturana n'itangazamakuru.Twarayibegereje rero kugira ngo turusheho kubegera cyane".
Akomeza avuga ko uretse ibiganiro byigisha abaturage ndetse n'imyidagaduro,muri gahunda z'iyi Radio Urubyiruko narwo rwatekerejweho kuko "harimo na gahunda yo kuzamura impano.Urubyiruko rwo mu ntara y'Iburasirazuba abifuza kuzamura impano mu itangazamakuru twashyizeho ayo mahirwe".
Nkindi kandi avuga ko Radio Voice FM izindi mpano izafasha abazifite kuzigaragaza,harimo imivugo,amakinamico ndetse n'abahanzi muri rusange kuko bateguye icyumba kihariye kizajya cyakira abo ba nyempano.
Voice FM ivugira kuri 94.5,niyo Radio ya mbere yigenga ishyize ikicaro gikuru ku butaka bw'intara y'Iburasirazuba by'umwihariko mu mujyi wa Rwamagana,mu gihe izihasanzwe ari amashami ndetse izindi akaba ari radio z'Abaturage.
Ubusanzwe Intara y'Iburasirazuba igizwe n'uturere turindi dutuwe n'abaturage 3,563,145 nk'uko byagaragajwe n'ibarura rusange rya 2022,akaba ari intara izwiho kubamo ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi kurusha izindi ntara ari naho haturuka ku kuba ari ikigega cy'ubuhinzi n'ubworozi.

Umuyobozi mukuru akaba na nyiri Radio Voice FM Nkindi Patrick Gahutu
English
Kinyarwanda


