Mbere y'uko izina rye ritangarizwa ku ibaraza rya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, imbaga yari iri munsi yaryo yateraga hejuru mu Gitaliyani iti "Viva il Papa", bivuze ngo 'Narambe Papa'.
Robert Francis Prevost, w'imyaka 69, abaye Papa wa 267 ndetse azaba azwi ku izina rya Léon XIV (Léon wa 14).
Ni we Munyamerika wa mbere ubaye Papa, nubwo afatwa cyane nka Karidinali wo muri Amerika y'Epfo kubera imyaka myinshi yamaze yogeza ivanjili muri Peru nk'umumisiyoneri.
Uyu wavukiye mu mujyi wa Chicago muri leta ya Illinois, ku itariki ya 14 Nzeri (9) mu mwaka wa 1955, kuri se Louis Marius Prevost ufite inkomoko mu Bufaransa no mu Butaliyani, na nyina Mildred Martínez ufite inkomoko muri Espanye, yari umuhungu w'umuhereza kuri alitari. Yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1982.
Afite abavandimwe babiri, Louis Martín na John Joseph, nkuko urubuga rw'amakuru rwa Vatikan rubivuga.
Nubwo nyuma y'imyaka itatu ahawe ubupadiri yimukiye muri Peru, yasubiraga muri Amerika mu buryo buhoraho mu mujyi avukamo, nk'umushumba n'umukuru (umu 'supérieur') wo mu muryango we wo muri Kiliziya Gatolika w'aba Saint-Augustin cyangwa 'Ordre des Augustins'.
Afite ubwenegihugu bwa Peru ndetse muri icyo gihugu yibukwanwa urukundo nk'umuntu wakoranye n'abantu bahejwe mu muryango mugari (sosiyete) ndetse yafashije mu gutuma abantu bo mu byiciro bitandukanye bashyikirana.
Yamaze imyaka 10 yogeza ivanjili muri paruwasi yaho ndetse ari n'umwarimu ku iseminari yo mu mujyi wa Trujillo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Peru.
Mu magambo ye ya mbere nka Papa, Léon XIV yavuganye urukundo ku wamubanjirije Francis.
Yagize ati: "Turacyumva mu matwi yacu ijwi ry'intege nkeya ariko buri gihe ry'ubutwari rya Papa Francis waduhaye umugisha."
Yabwiye imbaga y'abantu bateraga hejuru mu byishimo ati: "Twunze ubumwe kandi dufatanyije n'Imana, mureke dutere intambwe turi hamwe."
Papa yanavuze ku murimo we mu muryango w'aba Saint-Augustin.
Mu mwaka wa 2014, Francis yamugize Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Peru.
Azwi cyane n'abakaridinali kubera inshingano ze zo ku rwego rwo hejuru nk'umukuru (perefe) w'urwego rw'abasenyeri muri Amerika y'Epfo, rushinzwe guhitamo no kugenzura abasenyeri.
Yabaye Arikiyepisikopi (Musenyeri mukuru) muri Mutarama (1) mu mwaka wa 2023 ndetse, nyuma y'amezi macye gusa kuri uwo mwanya, Francis yamugize Karidinali.
English
Kinyarwanda


