RDC:Guverineri wa Kivu ya Ruguru Gen Maj Cirimwami yishwe arashwe

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gace ka Kasengezi ubwo yari kumwe n'ingabo za FARDC arimo kugenzura uko bihagaze ku rugamba.

Amakuru y'iraswa rye yemejwe n’Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.

Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati "Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo."

Gen Maj Cirimwami yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwari wa M23.

Mu gitondo cyo ku wa 23 Mutarama 2025, abarwanyi ba M23 bari bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Sake, mu bilometero birenga gato 20 werekeza i Goma.

Ingabo za RDC zohereje indege z’intambara mu bice byegereye Sake, kugira ngo zikure abarwanyi ba M23 muri uyu mujyi. Guverineri Gen Maj Peter Cirimwami yari yagiye kuzitera ingabo mu bitugu ariko byabaye iby’ubusa, ari na bwo yaje kuraswa nyuma, nk’uko M23 yabyemeje.

Kugeza M23 nyuma yo gufata Sake irimo no kugenzura n’ibindi bice bikikije umujyi wa Goma birimo Minova umujyi uri hafi y’Ikiyaga cya Kivu muri Ntara ya Kivu y'Amajyepfo ndetse na Kibumba muri teritwari(akarere)

ya Nyiragongo.