Inkomoko y'umunsi mukuru wa Noheli utavugwaho rumwe n'amwe mu madini

Umunsi mukuru wa Noheli ni umwe mu minsi mikuru igize umwaka, wizihizwa n’abantu batari bacye hirya no hino ku Isi. Kuri uyu munsi abakirisitu bajya mu nsengero kwizihiza ivuka rya Yezu/ Yesu Kristu ndetse bamwe bagahana impano zitandukanye. Ese uyu munsi wizihizwa n’abakirisitu inkomoko yawo ni iyihe? Ese wizihizwa kimwe hirya no hino ku Isi?

Ubusanzwe ijambo Noheli rifite inkomoko mu rurimi rw’igifaransa “Noël”, naryo rigakomoka mu rurimi rw’ikilatini “Natalis” bisobanura “Amavuka”. Mu cyongereza bikaba “Christmas” ndetse bamwe bagakunda kwandika “Xmas” aho inyuguti ya “X” isobanura “Christ” (Kristu), kwandika “Xmass” nk’impine ya Christmass byatangiye mu kinyejana cya 16.

Umunsi mukuru wa Noheli wizihizwa n’abakiristu kuwa 25 Ukuboza buri mwaka, hibukwa ivuka rya Yezu/ Yesu Kristu wavukiye i Betelehemu.Kuri uyu munsi, abakiristu bajya mu nsengero mu rwego rwo kuwizihiza,hakabaho no kwishimana n’imiryango yabo ndetse n’inshuti.

Gusa ku rundi ruhande hari Amadini menshi kandi menshi atemera uyu munsi aho yemeza ko atari ivuka rya Yesu kuko nta muntu n'umwe uzi itariki yavukiyeho.Ayo madini harimo Islam, Hinduism, Buddhism na Judaism ndetse n'andi madini ya gikilisitu atawemera harimo Abahamya ba Yehova n'andi.

Noheli ni umunsi uhuza abantu

Mu rwego rwo kwitegura uyu munsi, hirya no hino ku Isi abantu bagura impano zitandukanye zo gutanga, guteka amafunguro batari basanzwe bateka ndetse no kwishimana n’inshuti zabo ndetse n’abavandimwe batibagiwe no kujya mu nsengero bibuka ivuka ry’umukiza Yezu/ Yesu Kristu.

Inkomoko ndetse n’amateka y’umunsi mukuru wa Noheli

Hari amakuru avuga ko iyi taliki ya 25 Ukuboza yaba ifitanye isano n’umunsi mukuru wizihizwaga mu bwami by’Abaromani, nk’umunsi w’ivuka ry’izuba ritaneshwa bishimira ko izuba ryongeye kuboneka.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa nk’umunsi w’ikiruhuko ahagana mu kinyejana cya 4. Noheli yizihijwe bwa mbere kuwa 25 Ukuboza mu mwaka wa 336 nyuma y’ivuka rya Yezu/ Yesu mu bwami bw’Abaromani.