Bamwe mu barobyi bakorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ntibanyuzwe n'umwanzuro w'ikigo cy'igihugu cy'Ubuhinzi n'ubworozi RAB wo gukomeza gufunga ibikorwa by'uburobyi Kandi bari biteze gufungurirwa tariki ya 12 Ukwakira 2022 ariko bakaba batunguwe nuko byigijwe inyuma nabwo igihe kitazwi.
Tariki ya 21 Nyakanga 2020 RAB yafunze uburobyi mu kiyaga cya kivu kugirango harebwe uko umusaruro w'amafi wakiyongera maze amakoperative y'Uburobyi asabwa gutegereza nibura imyaka abiri, ubwo abarobyi bizezwa ko ikiyaga kizafungurwa tariki ya 12 Ukwakira 2022.
Amakoperative y'Uburobyi yatunguwe no kumva ko RAB yigije inyuma iyo tariki mu rwego rwo gusaba amakoperative y'Uburobyi kunoza ibyasezeranyweho mu nama yabahuje tariki ya 21 Nzeri 2021 birimo ibijyanye n'imitego yemewe ikoreshwa mu iroba ry'amafi.
Nzeyimana Augustin ukorera uburobyi mu Karere ka Rusizi muri imwe muri koperative y'uburobyi ;avugana na Realrwanda.com yavuze ko bababajwe nicyo cyemezo kuko baribiteze gufungurirwa kuri iyo tariki.
Ati:"RAB yaradusuye isanga byose biri ku mu rongo ariko twatunguwe n'uko bavuze ko tugomba gutegereza tukabanza tugakosora ibijyanye n'imitego Kandi iyo mitego dufite yose mi iyemewe n'amategeko ;tukibaza RAB Aho ishingira bikatuyobera."
Straton Kayinamura akorera ahitwa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke yavuze ko bababajwe n'uwo mwanzuro kuko usanga babakerensa mu buryo ubu n'ubu.Yakomeje asaba RAB kureba ku byifuzo byabo maze bagakomorerwa bagakomeza imirimo yabo y'uburobyi.
Ati:"Twakoranye nabo Inama zitandukanye dufata imyanzuro ihamye duhuriyeho;turasurwa dutegereze ifungurwa ry'ikiyaga nk'uko babitwijeje;itariki igeze tubuzwa gukora ibikorwa byacu.Imitego yarasuwe nta kibazo cyagaragajwe ariko kuri ubu akazi kahagaze."
Ku ruhande rwa RAB ;bavuga ko ibyabwiwe Ayo makoperative bitubahirijwe kuko RAB yakoze igenzura isanga ahubwo bo bashaka gukora uburobyi butemewe bwica amafi mato.
Realrwanda yavuganye n'Umukozi wa RAB ushinzwe ubworozi bukorerwa mu mazi Madame Uwizeyimana Cecile avuga ko abo barobyi babeshya ko ibyo basabwe bitakozwe.
Ati:"Mu kwezi kwa Nzeri 2021 habaye Inama nayo makoperative y'uburobyi n'ubuyoboza bwa Ministeri n'intara hagamijwe kurebera hamwe ikoreshwa ry'imitego yemewe n'itemewe.Bitewe nuko igenzura ryari ryagaragaje ko amakipe agizwe n'imitego y'amaso ari munsi y'atandatu (6mm);bahawe igihe cy'amezi atandatu kuba bayisimbuje".
Uwizeyimana yavuze ko nyuma y'umwaka igenzura ryakozwe ryasanze imitego ntacyahinduweho Kandi gukoresha imitego y'amaso atandatu mato byangiza ububiko bw'amafi y'ejo hazaza kuko bituma harobwa ifi zidakuze.
Ati:"Iyo mitego yangiza umusaruro w'ejo haza bityo rero tukaba tutakemera ko hangizwa stoke y'umusaruro w'ejo hazaza."
Nubwo Uwizeyimana atatangaje igihe nyacyo bazafunguriraho ibikorwa by'uburobyi,yavuze ko abarobyi bo muri ayo matsinda basabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho n'inzego mu nama zitandukanye zagiye zibaho,kugira ngo bazafungurirwe maze bakomeza umwuga wabo w'uburobyi ariko nyuma y'igenzura rizakorwa na RAB.
Nsengumurenyi Denis Fabrice/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


