Iburasirazuba:Guverineri yavuze ku bihano bihabwa abayobozi bibye inka za Gira Inka

Mu kiganiro, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa aherutse kugirana n’itangazamakuru yagaragaje bimwe mu bibazo bikagaragara muri micungire  ya gahunda ya Girinka Munyarwanda,aho hari Inka zibwe, izindi zigapfa ariko kandi kaba hari n’Abayobozi bagiye bafatirwa ibihano birimo no kwirukanwa mu kazi.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba buvuga ko kuva mu mwaka 2006 kugeza ubu ,Inka 449 zaribwe. Inka Ibihumbi 5800 zarapfuye. 

Icyakora Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa avuga ko ibyo kuba byarabayeho abaturage bagenda bashumbushwa mu zasigaye .

Ati” Iyo bibaye umuturage aba agenewe inka mugenzi we aramworoza cyangwa akajya ku rutonde kugira ngo bongere bamushumbushe”.

Yongeyeho ko hari n’abayobozi bagiye bagira uruhare muri ibikorwa by’imicungire mibi no kubura kw’inka muri gahunda ya Gira Inka kandi bahabwa.

Ati” Aba nabo aho bagaragaye barahanwa ejo bundi muri Ngoma harimo abayobozi b’utugari babihaniwe barirukanwa kubera ko bishyuye amafaranga ya Gira Inka baratwaye, barishyura ariko baranirukanwa bakurukiranwa n’inzego kuko ni amakosa aba atakihanganirwa”. 

Mu Ntara y'Iburasirazuba harabarurwa Inka muri gahunda ya Girinka zigera ku bihumbi 114.000 ziri mu baturage by'iyi Ntara. 

Iyi gahunda ya Gira Inka ikurikiranwa umunsi ku munsi muri iyi Ntara y'Iburasirazuba kugirango inozwe. Ubuyobozi bw’Intara y'Iburasirazuba bukaba busaba Abayobozi mu nzego zitandukanye z’iyi Ntara gukurikirana kugirango bijye bikorwa neza,naho abaturage bazihabwa bagasabwa kuzorora neza. 

Gira Inka Munyarwanda ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 12 Mutarama 2006 na Perezida Paul Kagame.Ni imwe mu ngamba za Leta y’u Rwanda zo kuzamura imibereho y’abaturage, by'umwihariko abatishoboye bo mu cyaro. Ni gahunda igamijwe Kurwanya imirire mibi no kongera ifunguro ryuzuye mu ngo, binyuze mu gutanga amata n’andi mafi akomoka ku nka, Kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane ifumbire y’imborera iva ku nka, Kongera ubukungu bw’abaturage, kuko inka itanga amata ashobora kugurishwa, ndetse n’ifumbire yifashishwa mu buhinzi,Gusigasira umuco nyarwanda, aho gutanga inka bifatwa nk'ikimenyetso cy’ubumwe, urukundo n’ubufatanye.