Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,avuga ko umuco ari kimwe mu biranga igihugu n'abantu bagituye,bityo ngo iyo abantu babuze umuco cyangwa bakawuta, baba ataye ubumuntu kuko umuco utoza abantu kugira ubumuntu.
Ibi yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi w'umuganura kuwa Gatanu tariki ya Mbere Kanama 2025.Ku rwego rw'akarere ka Rwamagana wizihirijwe mu Murenge wa Gahengeri.
Bamwe mu rubyiruko bawitabiriye,bagaragaza ko kuba basobanuriwe akamaro k'umuco ku gihugu ndetse n'abagituye harimo n'indangagaciro zo kuganuzanya,bagiye kwiha umukoro wo gusigasira umuco Nyarwanda kugira ngo utazacika .
Byukusenge Emmanuel umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi birori,avuga ko uyu muco wo kuganuzanya bazawusigara kugira ngo ntuzacike.
Yagize ati " Utwibutsa amateka abakurambere bacu bagiye banyuramo,nk'urubyiruko tuwuha agaciro, ikindi bituma turushaho gukora cyane,dufatiye ku rugero rw'abakurambere bacu natwe tuzajye tuganuzanya n'imiryango yacu muri rusange. Icyo twasaba ababyeyi ni ukugenda twongera urukundo, ikigaragara abakurambere bacu bari bafite urukundo turushijeho kurugira twamera nk'uko abo bakurambere bari bameze ."
Rukundo Justin,avuga ko kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura,usibye kubaha umukoro wo gusigasira umuco wo kuganuzanya,wanabahaye umukoro wo gusigasira ibyagezweho.
Yagize ati "Umunsi Mukuru w'umuganura utuma dusobanukirwa byinshi, tukamenya aho Igihugu cyavuye naho tugeze uyu munsi ,kugira ngo tubisobanukirwe natwe abari kubyiruka ubu ng'ubu .Guhura nk'uku tugasangira, tukanaganuzanya ni byiza kuko bituma umuco nk'uyu utibagirana mu Muryango Nyarwanda."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi,avuga ko umuco ari ishingiro ry'imibereho y'Abanyarwanda,bityo ngo kuwusigasira ni ugusigasira ubumuntu bw'abantu kuko udahari nta bumuntu buba buhari.
Yagize ati "Igihugu cyitwa Igihugu kubera ko gifite abantu ,abantu nabo babaho kubera ko bafite ibibaranga.Ibiranga abantu bikomeye ,icya mbere ni ururimi ,icya kabiri ni umuco ,iyo Igihugu cyabuze umuco cyangwa iyo abantu babuze umuco baba baciye ukubiri n'ubumuntu ,Igihugu kidafite umuco nta Gihugu kiba kikirimo . "
Meya Mbonyumuvunyi akomeza agira ati" Umuganura ni imwe mu ndangagaciro z'umuco Nyarwanda,umuganura wari waracitse ugarurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,ntabwo yagaruye umuganura wonyine ,yagaruye indangaciro zose z'umuco Nyarwanda,nyinshi zari zaraciwe n'ababirigi bigashimangirwa na Repubulika ya mbere ni iya Kabiri.

Nk'Abanyarwanda ntabwo tuzemera ko u Rwanda rwahinduka ,tuzakomeza kugira umuco mwiza kuko tunagira umugisha wo kugira ubuyobozi bwiza ,tukagira umuco w'Igihugu wubakira ku ndangagaciro na kirazira .Ibyo twatunga byose ,ibyo twakubaka byose tutubakiye ku musingi w'umuco Nyarwanda ,ntacyo byaba bimaze byaba ari ukugosorera mu rucaca.Byaba ari ibintu bitazaramba."
Umunsi w'umuganura mu karere ka Rwamagana waranzwe no kuganuzanya no kuremera abaturage batishoboye ndetse bamwe muribo borojwe amatungp magufi. Ku mugoroba mu Murenge wa Muhazi habereye igitaramo kiswe Rwamagana mu Inkera y'abahizi cyaranzwe n'imbyino gakondo.

















Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


