Ngoma:Imvura ivanze n'umuyaga yasenye inzu 19 inangiza imyaka [Amafoto]

Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma imvura ivanze n'umuyaga yasenye inzu z'abaturage zigera kuri 19,inangiza imyaka ihinze mu mirima kuri hegitari zisaga eshanu.

Iyi mvura yaguye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 mu masaha y'umugoroba.Ni imvura yaguye ivanze n'umuyaga ku buryo hari n'aho yari irimo n'amahindu (urubura) rwinshi,ibyatumye imyaka yangirika nk'uko amakuru agera kuri Realrwanda avuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles,yabwiye Realrwanda.rw ko iyo mvura yaguye ivanze n'umuyaga usibye gusenya inzu z'abaturage yangije n'imyaka mu Miriam irimo ibigori,ibishyimbo ndetse n'insina(urutoki).

Gitifu Mugirwanake yavuze ko ibyo ari byo byabashije kumenyekana by'agateganyo kuko imibare y'ibyangiritse ishobora kwiyongera.Gusa ngo nta muntu wahasize ubuzima ariko ngo imibare y'ukuri y'ibyangirijwe n'iyo mvura izatangazwa ejo.

Inzu 19 zangiritse,zirimo izavuyeho ibisenge amabati n'ibiti biraguruka, izindi zirasenyuka inkuta zigwa hasi bisaba kuzubaka bundi bushya kugira ngo abaturage babashe kuzijyamo.Ni mu gihe ngo imyaka yangirijwe n'urubura aho nk'ibigori byakokotseho amababi ku buryo nta cyizere cyo kuzera kandi byari bifite amahirwe yo kwera.