Mu rwego rwo gutangira imirimo nyakuri yo kwagura umuhanda Prince House-Masaka,Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwamenyesheje abagenzi bategeraga Bisi ku cyapa cya SABANS ko icyo cyapa kimuriwe muri gare ya Remera.
Ibi bikubiye mu itangazo umujyi wa Kigali washyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026.
Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kinini kuko muri Kamena 2019, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8$ yo kwifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.
Rigira riti"Umujyi wa Kigali uramenyesha abagenzi bakoresha icyapa cya bisi no 0011 kiri i Remera kuri SABANS ko kubera imirimo itegura kwagura umuhanda wa Prince House-Masaka,cyimuriwe by'agateganyo kuri gare ya Remera".
Iri tanganzo rikomeza rigiri riti"Abagenzi batega bisi zinyura i Remera zijya i Kanombe,ku Murindi,i Masaka n'i Kabuga bazatangira kwifashishiriza iki cyapa aho cyimuriwe guhera ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026,kugeza igihe iyi mirimo izarangirira".
Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine.Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.
Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.
English
Kinyarwanda


