Ngoma:Gahunda ni ugutora umukandida wa FPR bagakomeza kuba mu munyenga w'imiyoborere myiza idaheza

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bavuga ko mu matora ateganijwe Tariki 15 Nyakanga 2024,intero ari imwe ari ugutora umukandida w'umuryango RPF-Inkotanyi Paul Kagame,kuko yatumye buri mu nyarwanda yumva uburyohe bw'igihugu cye,mu gihe Leta mbi yari yaraheje bamwe ku buryo bitwaga ibintu aho kwitwa abantu.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa mbere Tariki 24 Kamena mu murenge wa Kibungo ahatangirijwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida w'umuryango RPF-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida,byanitabiriwe kandi n'inshuti z'umuryango FPR-Inkotanyi zo mu ishyaka rya PSD bahuriye ku mukandida umwe ku mwanya wa Perezida,ariwe Paul Kagame.

Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi Karema Jean Claude utuye mu murenge wa Kibungo,usanzwe afite ubumuga avuga ko igituma nk'abafite ubumuga bazatora Kagame,ari uko bahawe ijambo mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,bafatwaga nk'ibintu ubumuntu barabwambuwe.

Ati"FPR-Inkotanyi mba nyifite ku mutima,kuko hari Aho twavuye hari Aho turi ndetse hari n'aho tugana.Iyo urebye mbere abantu bafite ubumuga baranenwaga bakaba ari abantu badashobora kujya mu bandi,dutangiye kugaragara aho RPF ibohoreye u Rwanda Ibyo rero tubishyira ku mutima cyane.Kwamamaza Paul Kagame ni ishema cyane kuko iyo urebye cyera ntabwo twigaga twari twarahejwe ariko ubu njye ureba ndi ku rwego rwa license(Ikiciro cya kabiri cya Kaminuza).Niba nshobora kujya kwiga,uburenganzira bwose bugomba umuntu nkaba mbufite,ni igiki cyatuma nta mwamamaza?".

Mashyaka Masudi nawe ni umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi utuye mu kagari ka Cyasemakamba umurenge wa Kibungo, nk'umuyisilamu ngo hari byinshi FPR-Inkotanyi yayishima ndetse na bagenzi be bahuje imyemerere kuko yatumye umuyisilamu agira ijambo mu gihugu cye nta kongera gucunaguzwa.Kuri we ngo iyo mpamvu imwemeza neza adashidikanya kuzatora FPR kugira ngo bakomeze Kuba mu munyenga wo kwitwa Abanyarwanda nk'abandi.

Ati"Ubundi mbere umusilamu,yari yarahejwe.Nkubu urabona tugira iminsi mikuru tukagira konji,tukidagadura,nta kibazo Ubu ngubu umusilamu afite".

Akomeza agira ati"Batwitaga ibisambo ngo turi abaswahire,ibintu nk'ibyo ng'ibyo ugasanga nta gaciro baduhaye.Kuri Ubu amadini yose afite uburenganzira arasenga,umutekano ni wose mbese nta kibazo dufite".

Uwamahoro Bligite ukorera mu murenge wa Kibungo avuga ko Aho ageze nk'umwari n'umutegarugori abicyesha FPR-Inkotanyi nyuma yo kubohora igihugu yanabafashije kwiteza imbere,ngo kuri we gutora FPR-Inkotanyi ni ugukomeza mu mujyo w'iterambere n'imibereho myiza.

Ati"Kubera ko mbere twari dufite ubuyobozi bubi,kwiga byari ikibazo giteye ubwoba.Kwiga jyewe byampanaguritse mu mutwe ariko FPR imaze kutubohoza,nahise mfata gahunda yo kujya kwiga ibintu by'imyuga ndabimenya.Kubera ubuyobozi bwiza noneho mbona ko kwiga bifite agaciro,n'imyuga mbona ifite agaciro bayihaye.Ubwo maze kwiga nibwo nashatse imashine imwe,yanyonganyonga nahawe na FPR niyo nabanjirijeho nkajya nyikoresha".

Akomeza avuga ko nyuma yakomeje kubona izindi machine agera mu machine eshanu,ubwo bitewe n'uko FPR igenda iteza imbere umugore,yahise yitinyuka ajya kwaka inguzanyo mu murenge Sacco na BDF, kugira ngo akomeze urugamba rwo kwiteza imbere ku buryo magingo aya ku kwezi yihemba ibihumbi bisaga ijana, yanahembye abakozi ndetse yanakuyeho n'ayo yifashisha mu rugo.

Chairman w'umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Ngoma,Mapambano N. Cyriaque,avuga ko umuryango wahisemo guteza imbere buri munyarwanda nka kimwe mu byihutisha iterambere vuba,hafashwa by'umwihariko n'ibyiciro byihariye nk'abagore, urubyiruko ndetse n'abantu bafite ubumuga kugira ngo bagendane n'abandi mu iterambere,bityo ngo gutora FPR-Inkotanyi,ni uguha umuvudoko mwiza iterambere ry'abanyarwanda n'igihugu muri rusange.

Ati"Wirengagije icyo gice rero waba ubara nabi ngira ngo na Nyakubahwa Chairman wacu(Paul Kagame) arabitubwira 'ati ni gute ushobora kwirengagiza igice kinina cy'abanyarwanda kandi ugamije ko igihugu gishobora gutera imbere'. Abo mwabonye hano rero, ni bamwe mubo umuryango wafashije ukabahugura ndetse ukabafasha gutekereza byagutse nk'uko umuryango wabihisemo,mbese kureka kureba hafi yawe, ahubwo bagahabwa amahirwe yo kujya hanze y'igihugu.Aba nibo mwabonye ariko nababwira ngo ibyakozwe ni bicye, ibigiye gukorwa muri Manda itaha byo bizaba ari byinshi haba ku bagore, urubyiruko,abantu bafite ubumuga no ku banyarwanda bose muri rusange".

Kugeza ubu ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame birakomeje hirya no hino mu gihugu aho ari kugera mu turere tugize igihugu ababwira imigabo n'imigambi y'ibyo azabagezaho byiyongera ku bindi yabagejejeho muri Manda y'imyaka irindwi ishize.Kuri Ubu mu karere ka Ngoma biteganijwe ko azahagera Tariki 2 Nyakanga.Ni mu gihe Abakandida-depite b'umuryango FPR-Inkotanyi kandi, nabo bategerejwe muri aka karere,Aho ibikorwa byo kwiyamamaza bizabera mu murenge wa Sake kuri uyu wa Gatatu Tariki 26 Kamena 2024.