Nyaruguru: Abayobozi babiri mu karere bafunzwe bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 33Frw za VUP

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwafunze Ndungutse Leon, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako Karere,bombi bacyekwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.

Aba bombi bakekwaho kunyereza amafaranga angana 3,308,000frw yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Mirenge 12 y'Akarere ka Nyaruguru. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iraburira abayobozi bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo wa rubanda bubahiriza ibiteganywa n'amategeko kuko kunyuranya nabyo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko.
RIB ntiteze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo.