Abakirisitu ba ADEPR Paruwasi ya Murehe iri mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, bavuga ko binyuze mu bikorwa by’urukundo umukirisitu wese akwiye kugira umutima ufasha aba babaye barimo n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko aribyo Imana yigisha.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Aba kirirsitu ba ADEPR paruwasi ya Murehe, bashyikirije inzu bubakiye KANGABE Donatha warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ashima abakirisitu ba ADEPR bamwubakiye, nyuma y'aho avuga ko yabaga mu nzu iva.

Mu byishimo byamurenze uyu mu byeyi yagize ati’’ndishimye cyane kuba barantekerejeho bakabona ko nkwiye inzu nziza itava, bakaba baranyubakiye inzu nziza nkiyi, ubu ngiye kujya ndyama nsinzire kuko nahoraga nikanga ko imvura nigwa amazi angeraho.Ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha’’.
Aba bakirisitu ba ADEPR paruwasi ya Murehe, bavuga ko kuri bo kwibuka Jenoside,bijyana no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, aho bavuga ko ari igikorwa cy’urukundo kandi cyishimirwa n’Imana.
Muhawenimana Jean Marie Vianney yagize ati’’kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi tukanazirikana ko tugomba kubaba hafi,ni ibyagaciro kuko bibasubiza icyizere. Urabona nk'uyu mubyeyi yabaga mu nzu itari nziza, ubu rero ibi bigaragaza urukundo, kandi nicyo Imana idushakaho’’.
Hategekimana Jean Claude nawe yagize ati’’iki gikorwa tuba twagikoze mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, ariko kandi ni igikorwa gisobanura urukundo no gufashanya. Dukwiye kwegera abanyantege nke tubafasha nk'abakirisitu’’.
Rev. Pasiteri MPAMYUKURI NKUNDIMANA Nehemie umushumba wa Paruwasi ya Murehe, avuga ko igikorwa nk'iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bikanajyana no gufata mu mugongo abayirokotse babaremera ari ingenzi kuko nk'abakirisitu babifite mu nshingano kandi Abarokotse bakaba bakwiye kwitabwaho.

Ati’’Kuremera uwarokotse Jenoside ni uburyo bwiza bwo ku mufata mu mugongo, kandi ni n’umuco mwiza w’ikinyarwanda. Aba turemera bamwe baba ntambaraga bakigira, nkuyu twaremeye uyu munsu ni umukecuru udafite imbaraga, yarari mu nzu ishaje yashize, ubu rero iki ni igikorwa gikomeye kandi nkabakiririsitu dukwiye kugira umuco wo gufasha abababaye’’.
UWAMURERA Mediatrice umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana ashima igikorwa cyakozwe nabakirisitu ba ADEPR paruwasi ya Murehe cyo gufasha abarokotse Jenoside, aho abigereranya no kubaka ubunyarwanda buhamye.

Yagize ati’’iki gikorwa abakirisitu ba ADEPR bakoze kirakomeye kuko batirebaho nk’idini cyangwa itorero, bagafasha muri rusange cyane ko uyu bafashije ari uwo murindi dini. Iki rero cyerekana ko bashaka kwerekana ubunyarwanda budashingiye kucyo aricyo cyose, kuko ubu gahunda ni ukubaka ubunyarwanda buvuga ururimi rumwe, Igihugu kimwe ndetse bitanashingiye ku idini ahubwo ari muri rusange’’.
Abakiririsitu ba ADEPR paruwasi ya Murehe bavuga ko bazakomeza ibikorwa by’urukundo ndetse n’ibindi bikomeza kubaka abanyarwanda aho ubu bafite n'izindi gahunda zo guhuriza hamwe urubyiruko rw’abakirisitu rukigishwa indangagaciro nyarwanda n'ibindi.






Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


