Umubyeyi witwa Bamporineza Valentine uri mu kigero cy'imyaka 40 y'amavuko wari utuye mu mudugudu wa Nyagasozi akagari ka Muhamba umurenge wa Gahara akarere ka Kirehe yasanzwe mu muhanda yapfuye yambaye ubusa,bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’abataramenyekana.
Amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera Bamporineza yamenyekanye ejo hashize ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga mu masaha y'umugoroba ubwo abantu bamusangaga hafi y’umuhanda utaha iwe yishwe yambuye ubusa.
Uwahaye amakuru Realrwanda.rw yavuze ko ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025 saa kumi n’ebyiri ,aribwo nyakwigendera yishwe ubwo yari avuye mu kazi aho agakora ku manywa ubwo nimugoroba agataha.
Ni amakuru yemejwe n’Umvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana ati” Yego nibyo.RIB irikubikurikirana”.
Nyakwigendera Bamporineza wabanaga n'abana batatu,yari asanzwe akora akazi ko kurinda imirima y'umuturage mugenzi we aho yakoraga ako kazi ku manywa agataha nimugoroba.
English
Kinyarwanda


