Twishimire ko Abajenosideri batagize ijambo rya nyuma ku hazaza h’u Rwanda-Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko Abanyarwanda badakwiye guheranwa n’amateka kuko n’ubwo Jenoside yashegeshe igihugu ariko Inkotanyi zagisubije ubuzima zinagena ahazaza hacyo heza.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994,igikorwa cyaberye ku Rwibutso rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka,Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko iyo urebye imibare yavuye mu Nkiko gacaca ari bwo ubona uburemere bw’ingaruka zavuye mu ngengabitekerezo n’urwango byabibwe mu Banyarwanda.

Yagarutse ku mateka y’uko Jenoside muri Rulindo mu yahoze ari Komine Shyorongi yatangiye mu 1992 aho Abatutsi batangiye kwicwa ndetse n’Abahutu batemeraga kujya muri uwo mugambi bicwaga.
Yavuze ko Jenoside yakozwe n’abantu bakuru kandi bari bazi ibyo bakora kuko abarenga kimwe cya kabiri mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari hejuru y’imyaka 18.

Yasobanuye ko ubwo Jenoside yabaga mu gihugu abantu bari bujuje imyaka y’ukure bari miliyoni 3,4 mu gihe abahamijwe ibyaha bya Jenoside ari 1,678,672 aho harimo abantu 1,220, 471 bahamijwe ibyaha byo gusahura imitungo mu gihe abagera ku 443,471 bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi harimo 24,730 bahamijwe ibyaha byo kuba mu cyiciro cy’abateguye Jenoside (ruharwa).

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uretse no Kwibuka Abatutsi bishwe urwagashinyaguro mu 1994 no mu buzima busanzwe umuntu adashobora kwibagirwa abe yakundaga.

Yagize ati “ Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa kuko uretse no kuba barishwe nabi bikadusigira agahinda kadashira ntanubwo twabonye amahirwe yo kubashyingura mu cyubahiro ngo tubakorere imihango y’umuco Nyarwanda rero Abanyarwanda twese dufite inshingano zo guhora dusubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe n’abajenosideri.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanagena ahazaza harwo heza habereye abagituye.

Ati"Jenoside yakorewe Abatutsi yaradushegeshe ariko ntiyaduheranye.Twishimire y’uko abajenosideri batagize ijambo rya nyuma ku hazaza h’u Rwanda,Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zatsinze abicanyi zidusubiza ubuzima, bityo tugomba gukomera ku buyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu".

Dukomeze twibuke abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi tuzasige n’abana bacu bakomeza kubibuka,Dushyire hamwe kandi twese nk’Abanyarwanda twiyubakire Igihugu, duharanira ko kiba Igihugu gikomeye kitabeshejweho n’amahanga".

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Rusiga, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 250 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yimuwe mu Rwibutso rwa Bushoki, imibiri Umunani yari ishyinguye mu Kagari ka Nyirangarama mu mudugudu wa Gifuba, imibiri ibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Shyorongi n’umubiri umwe wabonetse mu Kagari ka Gako Umurenge wa Rusiga.Kugeza ubu mu rwibutso rwa Rusiga haruhukiyemo imibiri 6,697 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Meya w'akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith

Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene 

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 260 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Nkurunziza Bonaventure/Realrwanda.rw