Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque, yavuze ko urebye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe ubugome bukomeye abicanyi ntibagirire impuhwe abagore n'abana ahubwo bakabica, bigaragaza ko umugambi wabo wari ukurimbura igihugu burundu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2026,mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko hibukwa abagore n'abana bishwe muri Jenoside.Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, urwibutso ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 45 y'Abatutsi bazize Jenoside.
Mu buhamya bwatanzwe na Ganamaliya Ernestine yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, abana n'abagore bibasiwe cyane nk'abanyantege nke kuko batashoboraga kubona aho bihisha no guhunga by'umwirahariko mu Murenge wa Rukumberi byari bigoye kuko hakikijwe n'amazi.

Yavuze uburyo we n'abakecuru babiri bari kumwe,babuze aho bihisha maze bajya mu nzu ariko abicanyi barahabasanga bayibatwikiramo, ku bw'amahirwe basohokamo ariko ngo bahise baberekeza inzira igana ku kiyaga cya Sake aho bari bagiye kwicurwa,ubwo Abakecuru bagenda bashinyagurirwa inzira yose.
Ati"Njye numva aravuze ati hariya muri kiriya cyumba harimo Abakecuru babiri n'akana kamwe.Ubwo bagenzi babo bahise baza baraturunguruka baratubona barangije baravuga ngo ni musohoke ,noneho Abakecuru baravuga ngo baradutemye baduciye amaguru ntabwo tubasha gusohoka.Umukecuru akimara kuvuga ngo baduciye amaguru ,nta n'ijambo bongeye kuvuga bahise batwika yanzu.Inzu barayitwika turashya ibishashi by'umuriro byatugwaho turimo gushya imubiri ufinina;(sinzi niba muri kubyumva nk'uko ndi kubyumva )! noneho umwotsi nawo waduhumye amazuru umwuka ugiye kuduherana ariko ubwo bari badutwitse,bari ku muryango n'imihoro kugira ngo nidusohoka duhunga urwo rupfu,twicwe n'umuhoro.Ubwo twahise duhokamo,dusohokamo twatutumbye dusohokamo tubagwa mu maboko.Ntabwo bahise badutemera aho ngaho, ahubwo baratuzamukanye batuzamukana umuhanda wose.Uko bagiye batuzamukana bagiye kutwicira ku kiyaga cya Sake, abo bakecuru bagendaga babatema ahantu badahita bapfa ako kanya byo gushinyagura, bagafata nk'umubiri bagatema inyama igatakara,bagatema ugutwi kukavaho,abo bagabo ni uko bagenda babashinyagurira inzira yose".

Ganamaliya yakomeje avuga ko abandi bari kumwe,abicanyi babakomezanyije bajya kubicira ku gifunzo kiri ku kiyaga cya Sake,naho we ahita ajya mu rugo rw'uwitwa Kamana ariko akomeza kubaho yiteguye kwicwa kuko abicanyi bazaga bashaka kuhamwicira.Nyuma ngo baje guhunga ari kumwe n'umuryango wa Kamana ari nako uwo mugabo akomeza kwica Abatutsi inzira yose banyuragamo bahunga bagana i Butare.
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe ubugome bukabije, ku buryo itagiriye impuhwe abagore n'abana Kandi iteka baba ari abaterampuhwe nk'uko biba bimeze mu zindi ntambara aho abagore n'abana bagirirwa impuhwe kuko ari aba nyantege nkeya.
Ati"Kuba Jenoside itarababariye abana n'abagore,biduha umukoro wo gukomeza kuyirwanya kubera ko kugira igihugu udafite abazagusimbura mu gukomeza kigisigasira ku byagezweho ntacyo waba ukora.Bana bacu,babyeyi muri hano muduha ubuzima 1994 ntabwo mwagiriwe impuhwe nk'uko bisanzwe mu zindi ntambara ariko Jenoside yo ntabwo irobanura ari nayo mpamvu yatwaye ubuzima bw'abana n'abagore ndetse bakicwa nabi mu gashinyaguro gakabije".

Yakomeje avuga ko abana bishwe bari icyizere cy’Igihugu ariko Jenoside yabambuye ubuzima ndetse n’inzozi bari bafite,asaba buri wese gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati"Abagore bishwe muri Jenoside bari inkingi z’imiryango, ababyeyi, abafasha n’abarezi b’ejo hazaza h’u Rwanda. Abana bishwe bari icyizere cy’Igihugu cyacu. Jenoside yabambuye ubuzima n’inzozi bari bafite. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose".











































English
Kinyarwanda


