Rulindo: Umukecuru w'imyaka 62 yiyahuye akoresheje umugozi arapfa

Nyiramariza Siteriya w’imyaka 62 wo mu Mudugudu wa Gifuba, Akagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo yasanzwe mu mugozi yapfuye,azize kwiyahura.

Abaturage baturanye n'uyu mucyecuru wiyahuye  bavuganye n'umunyamakuru wa Realrwanda.rw  bamubwiye ko uyu mukecuru yari asanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe kuko ngo hari igihe babonaga asakuza cyane ku musozi, ariko bigacyekwa ko ari amarozi,

Ati: “hari ibintu byamufataga ,agasakuza ,akiruka k'umusozi bakamufata bakamuvuza ,akoroherwa ,hashira igihe bikongera bikamufata.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo , abana be babana babonye mama wabo atarigukingura ngo abyuke ,bagiye kureba mu cyumba cye basanga yimanitse mu mugozi .

Uyu mucyecuru nta mugabo yagiraga kuko umugabowe yitabye imana mu gihe gishize, abo mu muryango we Bavuga ko batamenye icyaba cyamuteye kwiyahura nyirizina.

Ubuyobozi bw'akagari ka Nyirangarama bwemeje ayamakuru,buvuga ko uretse ubwo burwayi yarasanganwe ntakindi kibazo yarafite cyamuteye kwiyahura. Ati": nta kindi kibazo bazi yari afite cyatuma afata icyemezo kigayitse nkiki.

Abaturage bashimiye ubuyobozi n'inzego z'umutekano bahise bahagera n'ubwo basanze umuturage yapfuye, izinzego zahise zijyana umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa kubitaro bya Nemba mu karere ka Gakenke kugirango ukorerwe isuzumwa, ubundi ubonwe gushyingurwa.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure/Realrwanda.rw