Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko ibikorwa bifite aho bihurira n'ibiyobyabwenge bikwiye kurwanywa na buri muntu ndetse by'umwihariko asaba ababicuruza n'ababikoresha kubireka,dore ko bose bafite abihano bibateganyirijwe bikomeye kuko Leta itakemera ko bikomeza gusenya umuryango nyarwanda.
Ni bimwe mu byagarutsweho tariki 6 Kanama 2025 mu muhango wo gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n'umuryango bwari bumaze icyumweru bukorerwa mu Murenge wa Jarama.
Bamwe mu baturage bagezweho n'ubu bukangurambaga, bavuga ko bwahinduye imyitearire yabo mu rugo butuma abagize imiryango bareka ibiyobyabwenge burundu.Ngo ibyo byagize ingaruka nziza ku iterambere ry'iyo miryango,bityo ngo ni ugukomeza kubirwanya kuko bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda.

Uwambajimana Anne Marie wo mu mudugudu wa Kajevuba akagari ka Karenge ati"Ibiyobyabwenge byari bihari ariko iyo bigishije nk'uku ng'uku hari aho bigenda bigabanuka.Nk'ubu hari abantu bihannye babiretse burundu.Nkubu narimfite Umugabo twari tumaranye imyaka icyenda(9) yari umusinzi ari umusambanyi turi abakene ariko ubu twateye imbere pe.Yarakijijwe twese turi Abarokore nta businzi burangwa iwacu".
Serwenda Eric wo mu mudugudu wa Nyarurembo nawe yagize ati"Iyi gahunda yateguwe na UEBR ikuntu idufashije,itumye urubyiruko tumenya ko ibiyobyabwenge ari bibi tugiye kubyirinda ndetse tubirinde n'abazadukomokaho.Kugira ngo habeho ibyo biyobyabwenge,biterwa n'imyumvire y'abantu babizana muri make basuzugura gahunda za Leta ntibubahirize amabwiriza ishyiraho.Ikigaragara ubuyobozi buradufasha ari nabwo bufatanya n'itorero bakagerageza ku bitubwira.Ingamba twafashe icya mbere ni ukubyirunda,umwana utaruzuza imyaka 18 ntabe yajya mu kabari".
Rev Murwanashyaka Thomas,umushumba mukuru n'umuvugizi w'ubumwe bw'amatorero y'Abatisita mu Rwanda UEBR,avuga ko ibikorwa by'ubukangurambaga bakoze mu murenge wa Jarama ndetse no mu bindi bice,bwibandaga mu ngo zifite imibanire itari myiza ikomoka ku biyobyabwenge,mu rwego rwo kurinda iyo miryango ndetse n'abana bayirererwamo.
Ati"Hari inzoga nyinshi abantu bagenda banywa bigatuma bibagiraho ingaruka mu mibanire yabo,kandi tuba tubungabunga n'ubuzima bw'abana babo barererwa muri iyo miryango, ku buryo rero iyo Ababyeyi baranzwe n'ibyo biyobyabwenge usanga abana babigiriramo ibibazo bikomeye bishingiye ku mibereho yabo".

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yavuze ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge gihangayikishije ariko ngo uburyo bwo kubyirinda burahari Kandi burashoboka,bityo asaba ababicuruza n'ababikoresho kubihagarika kuko buri umwe hari ibihano bikomeye bimutegereje.
Ati"Ni ikibazo kiduhangayikishije kuko usanga ikibazo cy'ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'abantu bakuze bigenda bigaragara Kandi bigira ingaruka nyinshi mu muryango.Niyo mpamvu rero dusaba abantu kudaha icyuho ibiyobyabwenge,kutabinywa,kutabicuruza cyane cyane ko n'amategeko abihana akarishye ku buryo rwose uwugerageza kubikora akurikiranwa n'amategeko iyabifatiwemo Kandi nubundi bimutera ibibazo yaba we ubwe cyangwa n'umuryango arimo kuko harimo n'ibihano byo gufungwa".
Meya Niyonagira yakomeje asaba abigishijwe guca ukubiri n'ibiyobyabwenge ndetse n'inda zitateganijwe bahawe amatungo ndetse abandi bigishwa umwaga wo kudoda,kuzifashisha ibyo bahawe kugira ngo bikure my bukene ndetse banafashe Leta gukura bagenzi babo mu bukene.
Ati "Ari aba bahawe amatungo,ni intangiriro ni igishoro gishobora gukura umuntu mu bukene ariko ysbigizemo uruhare.Ari abigishijwe imyuga bazahabwa ibikoresho nabo ni igishoro bahawe kugira ngo batangire bikure mu bukene.Tukabasaba ko umwaka utaha nabo baba babaye abafanyabikorwa cyangwa abaterankunga nabo bafashe bagenzi babo (binyuze muri gahunda yo kwitura)".
Usibye ubukangurambaga bwakozwe na UEBR ku bufatanye n'ubuyobozi muri uyu murenge wa Jarama, abaturage batatu borojwe inka ndetse n'ingurube 20.Hatanzwe Kandi impamyabushobozi 14 ku babyeyi umwuga wo kudoda ndetse hanatangwa n'ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri 262.


































English
Kinyarwanda


