
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa,yabasabye abatuye Akarere ka Rwamagana n'Intara y'Iburasirazuba,kwirinda guhishira abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanatanga amakuru kugira ngo abayigaragaweho bakurikiranwe n'ubutabera .
Yabigarutseho ubwo hatangiraga icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho ku rwego rw'akarere ka Rwamagana cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda mu Murenge wa Gishari.
Mu buhamya bwa Clementine Bakayirere warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,yagarutse ku buryo Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini ya Muhazi batozwaga ndetse bakabuzwa amahirwe yo kwiga yanagarutse ku nterahamwe zo mu cyahoze ari Komini Gishari zishe Abatutsi mu buryo bw'agashinyaguro mu bice bitandukanye birimo i Ruhunda,kuri Komini Muhazi ,i kavumu n'ahandi
Musabyeyezu Dative, Perezida wa IBUKA mu karere ka Rwamagana yavuze ko hakigaragara abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside igaragarira no mu magambo akomeretsa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati "Uyu mwanya ,mureke tuwufatemo ingamba kandi twirinde icyadusubiza inyuma cyose ,dufatanye n'ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu ,twamagane ikibi ,nubwo ibi tuvuga kenshi ariko biragaragara ko inzira ikiri ndende ,mu bigikometsa imitima y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,harimo ingengabitekerezo zo mu magambo mabi abwirwa Abarokotse no mu bikorwa birimo n'iyicwa ry'abacu hirya hino ."
Akomeza agira ati"Turi muri Gishari ariko hirya no hino hari bamwe bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibindi bidakwiye gukorwa muri iyi myaka 31 tumaze Jenoside ihagaritswe muri iki Gihugu,tukubaka Ubunyarwanda n'Umunyarwanda ufite imibereho myiza."
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa,yagaragaje uburyo abayobozi bayoboraga mu cyahose ari komini Muhazi barimo uwari burugumesitiri w'umusigire,bagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi muri Mata 1994 bishwe urupfu rw'agashinyaguro .
Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside nta mwanya bafite mu gihugu,asaba abaturage kutareberera umuntu nk'uwo ushaka gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda,ahubwo bajye batangira amakuru ku gihe kugira ngo uwo muntu ubutabera bubimuryoze.
Ati"Ni ngombwa ubutabera butangwe ariko bizanakunda ari uko tugaragaraje n'ahari icyo kibazo,ni uruhare rwa buri wese muri wa mutekano tuvuga ,buri wese abe ijisho rya mugenzi we.Amakuru atangirwe igihe kandi vuba bishoboka.Tube twanakumira ariko nahagaragaye ikibazo,ubutabera bukore inshingano zabwo ."
Guverineri Rubingisa avuga ko abaturage bafite inshingano yo kwamagana abakwirakwiza amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresheje ikoranabuhanga,bityo agasaba abaturage kubikora kuko aribo bazi ukuri ku mateka y'igihugu.
Ati"Tumaze iminsi mu mirenge yacu,mu midugudu itandukanye ,twibutsa inzira y'Ubumwe n'Ubudaheranwa ,dukomeza kwiyubakira Igihugu cyacu ,tutanatwarwa nibyo nakwita uburozi busakazwa ku mbuga nkoranyambaga ,tukarogora n'amahanga amwe kuko nitwe tuzi aho twavuye kuko ijoro ribara uwariraye .Uyu munsi buri Munyarwanda we abifitemo inshingano kandi yarabisobanukiwe ."
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruhunda rushyinguyemo imibiri y'abatutsi 5081 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe mu karere ka Rwamagana hari inzibutso 11 za Jenoside.
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw