#Kwibuka 31:Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yabwiye Abanyafurika n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.

Umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025,mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka31.

Ati “Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n’Igihugu n’Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu Gihugu cyacu. Ndabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ukuri kutakigenderwaho, kuko ikinyoma cyahawe intebe, abantu batagishaka kumva ukuri by’umwihariko ukw’amateka y’u Rwanda ari na yo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho.”

Perezida Kagame yabwiye Abanyafurika n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.

Ati “Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage b’Abanye-Congo bameneshwa, bagahunga igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ariko amahanga akabirebera nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko biteye isoni kuba abo baturage bahungiye mu Rwanda, bagera igihe bamwe muri bo bagahabwa ubuhungiro n’ibihugu byo mu Burengerazuba kandi bikabakira nk’Abanye-Congo, ariko ikibazo kikanga kikitirirwa icy’u Rwanda.

Ati “Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanye-Congo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”

Perezida Kagame yavuze ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.

Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”