Kimwe n'ahandi mu gihugu, amarushanwa y'imiyoborere myiza yitiriwe umukuru w'igihugu nyakubahwa Paul Kagame azwi ku izina ry'umurenge Kagame Cup mu karere ka Ngoma yatangiye, amwe mu makipe y'umupira w'amaguru y'imirenge arimo uwa Sake atungurwa atsindwa mu buryo bworoshye.
Aya marushanwa mu karere ka Ngoma yatangiye ejo kuwa Gatanu tariki 10 Mutaramu 2025 aho imirenge 12 yakinnye hagati yayo,Indi ibiri ikina kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutaramu 2025 ubwo amarushanwa yatangizwa ku mugaragaro muri aka karere.
Atangiza aya marushanwa y'umurenge Kagame Cup ku rwego rw'akarere,Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque yavuze ko amarushanwa y'imiyoborere agamije gutuma abaturarwanda bagire ubuzima bwiza,aboneraho gusaba urubyiruko kuyifashisha rwirinda ibibazo birwugarije birimo n'inda zitateganijwe ziterwa abangavu.
Ati"Nagiraga ngo twumve ko aya marushanwa agamije kugira ubuzima bwiza,ashingiye no kuburere bw'igihugu ikindi ni ukugira ngo dusabe kwirinda inda zitateganijwe kuko iyo ubyaye mu gihe kitateganijwe ubuzima bwawe buba burangiriye aho.Nubwo igihugu gishyiramo imbaraga mu kongera kugarura ubuzima bwawe,ariko hari ibyo uba watakaje.Twumvikane rero ko amarushanwa y'imiyoborere myiza,ni amarushanwa akwiye kuba dukuramo iby'ingenzi kugira ngo tugire ubuzima bwiza".
Visi Meya Mapambano yasabye Kandi abantu bakuru nabo,kwirinda amakimbirane yo mu ngo ndetse n'ihohotera iryo ariryo ryose kuko ibyo bihungabanya ubuzima bwa muntu.
Ati"Abakuru natwe twirinde amakimbirane yo mu ngo,twirinde ihohotera ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa iryo ariryo ryose rituma agaciro k'ikiremwamuntu gatakara".
Uko amakipe yatsindanye
Mu bahungu,Jarama yari yakiriye Mutenderi birangira Jarama itsinze 2 ku busa bwa Mutenderi naho abakombwa Mutenderi itsinda Jarama kuri penarite.
-Rukumberi 3-0 Sake, naho abakobwa (1-0)
-Kibungo 4-0 Kazo,naho mu bakobwa Kazo yateye mpaga Kibungo.
-Rukira 3-0 Murama,naho abakobwa Murama itsinda Rukira kuri penarite.
-Rurenge 1-0 Remera,ku bakobwa Rurenge itera mpanga Remera.
-Zaza 0-1 Mugesera,abakobwa (0-1)
-Gashanda 2-1 Karembo ,abakobwa (1-0)
Amakipe azakina 1/4:
Abahungu
Itsinda A
Jarama
Rukumberi
Mugesera
Gashanda
Itsinda B
Rukira
Kibungo
Rurenge
Karembo
Kuwa kabiri hazakoreshwa tombola muri buri tsinda kugira ngo hamenyekane uko zizahura naho zizahurira.












English
Kinyarwanda


