Kayonza:Umugabo wagaragaye ahondagurira umugore mu isoko yatawe muri yombi

Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza bwatangaje ko Tumusifu John wagaragaye mu isoko rya Kayonza akubita umubyeyi ndetse n'abandi bagerageje kumumukiza nabo akabakubita,yamaze gutabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu isoko rya Kayonza riherereye mu murenge wa Mukarange,tariki 20 Ugushyingo 2024.

Mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga,Tumusifu w’imyaka 40 agaragara ari gukubita umubyeyi w’imyaka 48,gusa ubwo yari akomeje kumukubita,abantu biyamira bamubuza,hari abasore baturutse ku ruhande baramumukiza nabo arabakubita.

Amakuru avuga ko Tumusifu yakubise uyu mugore kubera ko yari amwishyuje ibihumbi 40Frw akabikorera mu isoko abantu bose babyumva, maze ngo umujinya uramufata ahita amuhondagura.

Kuri X yahoze yitwa Twitter, ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza bwasubije Angel Mutabaruka ko Tumusifu yahise atabwa muri yombi.

Ubutumwa bugira buti"Ubuyobozi bw'ibanze bukimara kumenya uru rugomo, twitabaje Police,Tumusifu John ugaragara mu mashusho atabwa muri yombi nk'uko byagaragajwe mu butumwa bwa Police y'Igihugu, ubu ari kuri Police Sitasiyo ya Mukarange kugira ngo akurikiranwe".

Tumusifu aramutse ahamwe n'icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uriya Mugore,yahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rigena ko Tumusifu yahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100 by'amanyarwanda ariko itarenze ibihumbi 300 by'amanyarwanda.