Ibyago dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda-Perezida Kagame avuga ku ishyari ry'Ububiligi

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Bubiligi bwabangamiye u Rwanda kuva cyera,bubanza kurugira akadomo ngo ibyo byose bwabikoze buzi ko u Rwanda ruzakomeza kuba intsina ngufi ariko ngo harageze ko Abanyarwanda biyama ubwo bushotoranyi bwo kuva cyera.

Ibi umukura w'igihugu cy'u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abaturage muri BK Arena cyahawe izina rya "Kwegera Abaturage" cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.

Amateka magufi agaragaza ubugome bw'Ububiligi

Amateka agaragaza ko u Bubiligi bwakolonije u Rwanda nyuma y’uko u Budage bwari bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi.Nyuma y'icyo gihe,bwatangije politiki y’ivangura n’urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Si ibyo gusa kuko bwakataguyemo u Rwanda ibice, bimwe byegekwa kuri RDC ibindi bishyirwa kuri Uganda.

Ku wa 14 Gicurasi 1910, hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy’Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw’aho bahawe. Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n’Abongereza.

Nyuma y’iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, icyo gihe bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n’Ikiyaga cya Kivu, bakatakata ubutaka bw’u Rwanda busigara ari buto cyane ugereranyije n’uko bwahoze.

Mu kiganiro n'abaturarwanda kuri iki cyumweru biganjemo Abatuye umujyi wa Kagali,Perezida Kagame yavuze ko ari ibyago bikomeye igihugu cyagize kuba cyarakolonijwe  n’agahugu gato cyane karangiza kakagicamo ibice kugira ngo rungane nako.

Yagize ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”

Yakomeje ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ng'ubu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko abaturage b’u Rwanda bajyanywe muri ibyo bihugu atari u Rwanda rwaboherejeyo, byagizwemo uruhare n’abakoloni.

Ati “Kugira ngo rero aho bisanze muri ibyo bihugu babwire abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri mu Rwanda, niba ushaka kubikora birukanane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ukoresha ukuri cyangwa ushaka amahoro ugomba guha abantu uburenganzira bwabo. Iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira".