Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi Dr Solange Uwituze, yagaragaje ko ubwicanyi bwakorewe abana n'abagore ku ishuri ribanza rya Sovu nta mbabazi bamwe bakabafata ku ngufu ndetse no kubamishamo umwotsi w'urusenda,bugaragaza ubukana nyabwo bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'ubugome yakoranwe.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026,mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Sovu mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana ahibutswe by'umwihariko abagore n'abana bahiciwe.
Ishuri rya Sovu hari hahungiye abagore n'abana batagira kivurira kuko abagabo n'abasore bari bamaze kwicwa ku ikubitiro.Abari ku isonga muri ubu bwicanyi kuko bagize uruhare rukomeye mu gushumuriza interahamwe abagore n'abana bari bahungiye bakabakorera ubugome ndekamere,harimo Bizimana Jean Baptist wari Burugumesiteri wa komine Rutonde wanakatiwe n'inkiko igihano cya burundu ndetse na konsiye wa Segiteri ya Sovu witwaga Turatsinze Francois.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvinyi Radjab, yagaragaje amayeri yakoreshejwe n'interahamwe kugira ngo zibashe kwica no gushinyagurira Abatutsi bari ku ishuri ribanza rya Sovu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bafataga abagore n'abakobwa ku ngufu ndetse bakabashyira mu ishuri bakabamishamo umwotsi w'urusenda.
Ati"Umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ku ishuri ribanza rya Sovu,ni uko abayobozi babeshye abagore n'abana ko babahungishirije ku ishuri rya Sovu ariko ari ukugira ngo batandukanye n'abagabo kugira ngo bajye babafata ku ngufu,babasambanye ndetse bizaborohere igihe cyo kubica bitabagoye.Abatutsi bahungiye ku ishuri ribanza rya Sovu ku itariki 15 Mata 1994 hari higanjemo abagore n'abana.kuri iyo tariki interahamwe zaraje zirabafungirana iminsi ibiri ari nako zibateramo imyotsi y'urusenda ndetse na za gerenade, abakobwa n'abagore bakiri bato bakabakuramo umwe ku wundi bakabajyana mu rutoki rwari hariya bakajya kubakorera ibyamfurambi".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi Dr Solange Uwituze, wifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Kigabiro n'inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abana n'abagore biciwe ku ishuri ribanza rya Sovu,yavuze ko ibyabakorewe bigaragaza ubugome ndekamere ndetse n'umwuka mubi w'ubwicanyi utigeze ubaho mu mateka y'u Rwanda mbere y'abakoroni kuko abanyarwanda barangwaga n'amahoro iteka bikifurizanya amahoro.
Ati"Abanyarwanda ntabwo kuva cyera na kare bari bafite uyu mwuka w'ubwicanyi.Abanyarwanda mu muco wacu mu ndangagaciro zacu twarangwaga no gukunda ubuzima no kubuhobera bigaragazwa n'uko buri gitondo iyo umuntu abyutse abaza umuntu niba yaramutse ku manywa akamubaza niba yiriwe bwa kwira akamwifuriza kuramuka urwo nirwo Rwanda tuzi,nirwo Rwanda rwa Gihanga ni narwo Rwanda turi guhanira kugeraho byanga bikunze".
Minisitiri Uwituze yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Sovu, igaragaza neza ubugome ndekamere yakoranwe kandi byose bikomoka ku buyobozi bubi bwabibye urwango mu bantu igihe kirekire.
Ati"Amateka y'abagore n'abana biciwe hano Sovu,ni ikimenyetso,ni ikimenyetso ndengakamere Jenoside yakoranwe.Abagore barakusanyijwe babeshywa ko bagiye kurindwa ariko bakorerwa iyicarubozo rikomeye nk'uko twabyumvise.Bafashwe ku ngufu,bambikwa ubusa,bicishwa inzara n'inyota maze ku itariki ya 18 Mata nk'uko twabyumvise baricwa bose mu buryo bw'agashinyaguro.Ibi bikorwa ndengakamere,bigaragaza Ubukana Jenoside yakoranwe n'ingengabitekerezo,urwango rwakoreshejwe yari imaze kugeraho".
Kugeza ubu urwibutso rwa Sovu mu karere ka Rwamagana haruhukiyemo imibiri 707 y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo ababyeyi 243, abana 384 n'abagabo 80.

















English
Kinyarwanda


