Ngoma:Bigoranye ikipe y'abanyamakuru yatsinzwe n'abakozi b'akarere

Kuri Sitade y'Akarere ka Ngoma habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe y'umupira w'amaguru y'abakozi b'Akarere ka Ngoma n'ikipe y'abanyamakuru bakorera mu Ntara y'Iburasirazuba, warangiye ikipe y'Akarere ka Ngoma itsinze bigoranye ibitego 4-3.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026,ukaba wari ugamije gukomeza kongera imikoranire hagati y'Akarere n'itangazamakuru, kwimakaza ubufatanye no gushishikariza abantu kwitabira siporo nk'umusingi w'ubuzima bwiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yashimiye amakipe yombi ku bwitange, imyitwarire myiza n'uruhare yagaragaje mu gutuma umukino uba mwiza kandi urangwa n'ubusabane.

Yagize ati:"Siporo ni umuyoboro ukomeye uhuza abantu, ikubaka ubufatanye kandi ikagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwiza. Turashishikariza buri wese kuyigira umuco kuko ifasha kwirinda indwara zitandura no kubungabunga ubuzima."

Abitabiriye uyu mukino bagaragaje ko ibikorwa nk'ibi bikomeza guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego zitandukanye no kongera ubusabane.Umukino watewe inkunga na Ntende Hotel,yanatanze igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu kibuga (Man of the Match). Iki gihembo cyegukanywe na Jean de Dieu Nkurikiyumukiza,umukinnyi w'ikipe y'Akarere ka Ngoma.