Rwamagana:Imikino irimo kwifashishwa mu bukangurambaga bwa mitueli

Mu Murenge wa Mwulire Akarere ka Rwamagana habaye imikino y'umupira w'amaguru wahuje abagabo barimo abasaza bafite imyaka 30 kuzamura batuye imidugudu 6 igize Akagari ka Bushenyi.Iyo mikino yakorewemo  ubukangurambaga bwari bugamije gukangurira abaturage kwitabira kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de Sante ).

Mu mikino yabaye kucyumweru Tariki 30 Werurwe 2025 , Umudugudu wa Byange watsinze ibitego 3 kuri 2 bya Rubiha 2, Umudugudu wa Kangaruye  watsinze ibitego 2  kubusa bwa Kabahima, uwa Rebero watsinze Ruseke 1 kubusa .

Nzabamwita Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Ruseke yavuze ubukangurambaga batangiye mu mikino yabereye mu kagari kabo bwatanze umusaruro kuko we na bagenzi biyemeje kwishyura mituweli y'umwaka wa 2025/2026 anakangurira bagenzi kwitabira kwishyurira ku gihe mituweli kugira ngo bazashobora kwivuza nta nkomyi.

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Rebero yagize  ati" Njyewe mituweli nayifashe nk'ubuzima nayifashe nk'urukingo nkaba nsaba bagenzi banjye kwishyurira mituweli igihe ."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Mwulire,Zamu Daniel yabwiye RealRwanda.rw ko uburyo bw'amarushanwa y'umupira w'amaguru,bwagaragaje ko bwafasha mu bukangurambaga butandukanye.

Ati"Nyuma yo gusaba utugari two mu Murenge wacu gutegura uburyo bakoresha bugatuma abaturage benshi bitabira ubukangurambaga, kugira ngo hatangwe ubutumwa bukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza,Akagari ka Bushenyi bo  bahisemo gukoresha imikino n'imbyino, ,n'ibihembo nibo babyitangiye ubwabo."

Gitifu Zamu yakomeje agira ati"Dukurikirana ibikorwa bakora uburyo byitabirwa.Abaturage barabyitabira  Kandi ukabona babyishimiye ndetse na mituweli barimo kwitabira kuyitanga. Icyo twasabye utundi tugari ni uko nabo bakora ibyo mu kagari ka Bushenyi bakoze bagategura imikino nk'iriya kuko ikintu cyiza kiriganwa ni ngombwa ko n'ahandi imikino nk'iriya ikinwa."

Insanganyamatsiko y'ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwishyurira mituweli igihe igira iti " Nta Munyarwanda ukwiye kurembera mu nzu twishyurire mituweli igihe ".

Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw 