![Ngoma:Dutemberane n'itsinda ry'urubyiruko ryagiye ku Mulindi w'intwari [AMAFOTO]](https://realrwanda.rw/uploads/images/2025/02/image_750x_67a12bee38396.jpg)
Itsinda ry'abaturage bo mu karere ka Ngoma basuye ingoro y'amateka yo kubohora igihugu iri i Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru aho basobanuriwe amateka y'iyo ngoro,bavuga ko nyuma yo kuvayo urwo rugendo rwabaremyemo umutima wo gukunda igihigu birenze uko byari bimeze.
Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2025 nibwo itsinda ry'Abaturage b'akarere ka Ngoma biganjemo urubyiruko ryakoreye uruzinduko rw'amateka ku ngoro y'urugamba rwo kubohora igihugu ku Murindi w'intwari.
Nyuma yo guhabwa ikaze n'abakozi b'ingoro,abagize iri tsinda batemberejwe ibice bigize iyi ngoro harimo ahaberaga inama, aho Nyakubahwa Paul Kagame yateguriraga urugamba (Indake) ndetse n'ikibuga RPA yibarutse APR FC yakiniragaho.
Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Ngoma bakoze urugendo rwo kujya kureba iyi ngoro y'amateka yo kubohora igihugu,bavuze ko bumvaga bifuza kuhagera kugira ngo bibonere imbona nkubone imbaraga n'umuhate byakoreshejwe kugira ngo igihugu gikurwe mu icuraburindi,bityo ngo byabaremyemo imbaraga zo kugira icyo bakora kugira ngo bashyire itafari ryabo mu kubaka u Rwanda.
Uwitwa Roger yagize ati"Ni urugendo rudufasha kwiyungura ubumenyi ku bijyanye n'amateka bihuye n'umunsi tuvuyemo w'intwari.Ibyinshi tutamenye biba byiza iyo uhigereye ukabireba.Rero nahigiye amateka menshi ndibugende nkanasangiza abatabashije kugera aha ngaha bityo twese tukamenya aho twavuye tugategura neza aho turi kujya".
Mugenzi we Ineza Christella yagize ati"Ikintu cya mbere narinyotewe kumenya ni uburyo urugamba rwateguwemo n'uburyo babohoye igihugu.Urumva iyo bakubwiye ibintu utarabibona uba wumva hari akantu kaburamo.Rerio ikintu cya mbere nashakaga kureba ni indake ya H.E Paul Kagame nayo twayisuye twayibonye badusobanuriye amateka yayo ukuntu byagendaga.Ikintu kindi nakuyemo ni uko tugomba gusigasira amateka Kandi tukagerageza no kugera ku bindi bishyashya".
Akomeza agira ati"Icya mbere ni ukumenya ko ugomba gusigasira umutekano n'ibyagezweho n'abatubanjirije kuko ntabwo byari byoroshye kubona abantu bicwa bazizwa uko bavutse nta kintu bakoze.Nk'urubyiruko rero tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo n'abazaza nyuma yacu bazasange bigihari Kandi bigikomeye".
Kamana Shaste yagize ati"Ntaragera kuri iyi ngoro najyaga mpora nibaza, mfite amatsiko yo kugera aho Chairman yateguriraga urugamba,aho inkotanyi zari ziri,abatubanjirije tuvuga ko bari bato batari gito.Nanjye ubu icyo nahigiye ndetse nahakuye,ni ukuvuga ko nkanjye nk'urubyiruko nibyo wenda intambara z'amasasu zararangiye ariko dufite urugamba rukomeye rwo kwiteza imbere ndetse no kurinda ibyagezweho".
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque avuga ko impamvu bazana urubyiruko kureba no kwiga amateka y'igihugu,ari ukugira ngo bakomeze biyibutse ayo mateka kugira ngo bibarememo imbaraga yo kugera ikirenge mu cy'intwari zitanze zikageza u Rwanda ku iterambere.
Ati"Si uko rero badafite amateka yandi ahubwo ni ukugira ngo dukomeze kubaka urubyiruko rwacu turwubake mu buryo bwuzuye hakurikijwe ubwitange bwa bakuru babo,ababyeyi babo bitanze kugira ngo igihugu kigere aho kigeze aha ngaha".
Visi Meya Mapambano avuga ko aho iterambere ry'u Rwanda ryavuye hagomba kuba umurage mwiza no kubabyiruka, bagera ikirenge mu cy'intwari ariko bakarinda ibyo byagezweho ndetse bakanima amatwi abashaka kubisenya.
Akomeza agira ati"Aho byavuye rero ntitugomba kuhirengagiza kugira ngo bitazadusubirana inyuma ahubwo tugomba kuhasigasira nicyo dusaba urubyiruko ndetse n'abashobora kubayobya kuko waciye aha ngaha, warebye aya mateka, nkeka ko bitamworohera ahubwo tukabasaba ko bakomeza kujya gutanga ubutumwa no kubandi batabashije kuza hano".
Uru rubyiruko rwasabwe gukomeza guhangana n'abasebya igihugu bifashisha imbuga nkoranyambaga aho bahimba ibitariho kugira ngo basige icyasha igihugu.Iri tsinda ryari rigizwe n'abaturage bagera ku 145 biganjemo urubyiruko, basuye ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda iherereye ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru.