Tubonye byinshi bitwereka ko abanyeshuri bacu bashoboye-Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,Irere Claudette yagaragaje ko Abanyeshuri biga mu mashuri ya Tekiniki,Imyuga n'ubumenyi ngiro bashoboye kandi ko bigaragazwa na  bamwe  bikorera baba baje  gushima no kurambagizamo abakozi b'ejo hazaza.

Ibi yabigarutse ,Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2025 Camp Kigali ahatangirijwe  imurikabikorwa mu banyeshuri biga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, aho aba banyeshuri berekanye ubumenyi bafite muri aya masomo ndetse bakaba banabweretse abandi banyeshuri bayiga.

Muri iki gikorwa bamwe mu banyeshuri bitabiriye iri murikabikorwa bavuga ko ribafasha kwerekana ibyo bakora no kubahuza nabandi bakora mu bintu bitandukanye bakahava bagize ubumenyi bwisumbuyeho.

Mugiraneza Grace umunyeshuri wiga ku nyundo yagize ati”ubu turiga ibijyanye no gutunganya umuziki, twumva rero iyo tubigaragaje hano bidufasha cyane mu kwerekana ibyo dukora, kuko byatugejeje kuri byinshi birimo n’ubumenyi buzatuma tugira icyo twerekana ku isoko ry’umurimo’’.

Undi witwa Tesi Tressy wiga Rwanda Coding Academy yagize ati’’twaje muri iyi expo kugirango twerekane ibyo twiga, aho ubu dushobora kwerekana no kuvumbura icyorezo ndetse nuwo umuntu yakivanyeho, bikadufasha kumenya ukuntu twagikumira. Muri uyu mushinga ubu dufite ubumenyi ku kurwanya Ibiza nuburyo twabikumira’’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette yagaragaje ko imurikabikorwa ry’abanyeshuri biga amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro rigaragaza ubushobozi bafite bwo gukora ibyo baba biga.

Yagize ati’’Tubonye byinshi kandi mu byiciro byose, igishimishije nuko yaba ikoranabuhanga rihambaye, abakora ubugeni, n'ibindi bose urahabasanga. Ubwo rero byerekana ko nk’igihugu ibyiciro byose byitaweho.

Ikindi kintu gishimishije ni ukubona n’abikorera bari imbere y’ishuri ubwo rero byerekana kwita cyane ku mashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro kuko abikorera baramutse badahari ni nkaho ibyo tuba dukora biba bidafite akamaro. Nkaba rero naboneraho gutumira abantu bose kwitabira iyi expo bakareba ibyo aba banyeshuri biga nuburyo babikoramo kuko bifasha cyane mu gukomeza guha agaciro aya masomo".

Leta y’U Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kongera amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, aho imibare igaragaza ko abayiga batsinda neza kandi bakanabona akazi.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.

Mu gihe 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.

Naho 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.

Yanditswe na Cyuzuzo Vivian