Mu gihe Leta y’U Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi ngiro bamwe mu bakobwa biga aya masomo bavuga ko kwiga Umwuga ari ingenzi kuko bigira akamaro mu kunguka ubumenyi, bikaba binagezweho ku isoko ry’Umurimo.
Bamwe mu bakobwa biga ku ishuri rya Don Bosco Gatenga TSS riri mu karere ka Kicukiro, ishuri ryigisha imyuga bavuga ko kwiga umwuga bimaze kubageza kuri byinshi birimo no kuba bamwe baratangiye kubona amafaranga bakiri ku ntebe y’ishuri.
IKUZWE Anet yagize ati:’’Nk'umwana w’umukobwa ubu niga ubutetsi kandi numva uyu mwuga uzangeza kure kuko nawuhisemo kuva cyera ku buryo n'ubu iyo ntashye hari ibiraka nkora byo guteka ahantu hatandukanye bikanyinjiriza amafaranga, ubu ndashima intambwe ngezeho mu kwiga uyu mwuga.’’
Undi witwa UWIRINGIYIMANA Francine wiga mu byo gutunganya amazi yagize ati:’’Nahisemo kwiga ibyo gutunganya amazi kubera ko mbikunda, kandi bikaba binatanga amafaranga ugereranyije n'ibindi nari kwiga. Nk'ubu nashoboraga kumara ukwezi nta na magatanu mbonye, ariko aho ntangiye kwigira umwuga ubu mu biraka mbona mu biruhuko nshobora no kwinjiza ibihumbi icumi, aho aya mafaranga nyifashisha ku ishuri iyo ngarutse kwiga.’’

Padiri Callixte UKWITEGETSE umuyobozi w’Ishuri rya Don Bosco Gatenga TSS ahamya ko amashuri ya Tekiniki,Imyuga n’ubumenyingiro yafashije cyane mu kuzamura ubumenyi bwabayiga kandi ubwo bumenyi akaba ari nabwo bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati:’’Dushima ko igihugu cyacu kiri gushyira ingufu mu kwigisa imyuga n’ubumenyingiro.Uyu si umwihariko wacu gusa ahubwo nkatwe nkabasaliziyani twita ku bantu bafite ibibazo byo kwishoboza kujya mu burezi ngo babone ubushobozi bwo kwiga, natwe twongeraho umusanzu wacu. Umusanzu wacu ni ugushishikariza abantu kumva ko bagomba kureka abana bakiga imyuga nk'uko bigaragara ko baba bayikunze kandi bamwe barayiga ikanabateza imbere.’’
Uyu muyobozi akomeza asaba ababyeyi kugira uruhare rwo gukangurira abana kwiga imyuga kuko harimo amahirwe yo kugera ku iterambere vuba.
Ati:’’Ababyeyi turabasaba rero namwe kugira ngo mudutize imbaraga dushyigikira iyi gahunda yo kwiga imyuga kuko umwana wize neza yiteza imbere akanateza imbere igihugu.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho mu mashuri ya tekinike imbuga n'ubumenyingiro (TVET) muri RTB, Aimable Rwamasirabo, avuga ko guteza imbere amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro by'umwihariko kubana b'abakobwa, bigaragaza intambwe ifatika mu kuzamura imyuga kandi bikanajyana no kubazamura mu iterambere.
Yagize ati:’’Ni byiza ko umwana w’umukobwa yumva ko kwiga mu mashuri ya Tekiniki imyuga n’ubumenyingiro atari ay'abasaza babo gusa kubera ko n'abana babakobwa barishoboye kuko ntacyo musaza wabo yakora nabo batakora muri aya ma somo twigisha.Icyo twumva ni uko rero n'abagenzi babo batinyuka bakiga kuko tubibona nk'igisubizo cy’iterambere ry’igihugu cyacu cyane cyane ko umubare w’abari n’abategarugori ugize umubare munini w’abanyarwanda, ubwo rero binasobanuye ko n'ibiga imyuga bizagira umusanzu bitanga mu bukungu bw’igihugu.’’
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri ya Tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro ruvuga ko gahunda ihari ari uko nta murenge wo mu Rwanda uzasigara utabarizwamo ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.Biteganyijwe kandi ko muri buri karere hazashyirwa ishuri ry’icyitegererezo ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.





Yanditswe na Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


