Ngoma:Ibyaranze ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga[Amafoto]

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere ka Ngoma byabereye mu murenge wa Rurenge ku nsangamatsiko igira iti":"Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga,duteze imbere imibereho myiza".

Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2025 mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngoma,usanze hari byinshi abafite ubumuga bamaze kugezwaho na Leta ihora ibifuriza gutera imbere mu ngeri zose.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga byabimburiwe n'igikorwa cyo gusura ibyamuritswe n'abantu bafite ubumuga birimo ibikorwa by'iterambere abafite ubumuga bakora nk'ubuhinzi no gutunganya ubuki.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Karere Bwana Kennedy MUTABAZI yashimiye Akarere kadahwema guteza imbere imibereho myiza y'abafite ubumuga kugirango nabo bakomeze urugamba rwo kwiteza imbere aho buri mwaka hatangwa miliyoni 4 zifasha amakoperative yabo.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko hari ibikorwa byinshi n'imishinga,bifasha abafite ubumuga kugira ngo bazamure iterambere ryabo n'imibereho myiza kuko ariyo gahunda ya Leta.

Ati"Abafite ubumuga nabo tugerageza kubashyira muri gahunda zose z'iterambere,imibereho myiza ndetse no mu miyoborere kuko niyo politike y'igihugu cyacu yo kudaheza abantu bafite ubumuga.Hari ibikorwa byinshi rero dufasha cyane cyane abatishoboye, Kubafasha byibura kujya mu makoperative no mu matsinda kugira ngo babashe gushyira hamwe imbaraga ariko nanone tukajya inama ko batajya mu matsinda yabo bonyine ahubwo bakwisungana n'abandi haba kuzigama no kubitsa haba ndetse n'ibindi bikorwa by'amaboko kuko barashoboye".