Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine,avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe u Rwanda rukaba rutekanye, buri munyarwanda afite inshingano zo kurinda icyatuma igihugu cyongera gusubira mu mateka mabi cyanyuzemo ya Jenoside.
Yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025 ubwo Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’Umuryango Dukundane Family,bibukaga ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.
Umuryango Dukundane Family wagaragaje ko wakoze ibishoboka byose ukagerageza guhuza abafite ababo bajugunywe mu mazi kugira ngo bajye bibukwa nk'abandi mu gihe byari bigoye kubibuka.

Jean Claude Rugero, Umuhuzabikorwa wawo yagaragaje ko bazengurutse hirya no hino mu gihugu baganira n’abarokotse jenoside ababwira ko bashengurwa no kuba batabona uko bibuka ababo bajugunywe mu mazi.
Yagize ati:”Abarokotse Jenoside batubwiye ko bashengurwa no kuba batabona uko bibuka ababo bishwe bakajugunywa mu mazi. Iyo tuvuga amazi ubwo turavuga imigezi, tukavuga inzuzi, ibiyaga n’ibidendezi.
Batubwiye ko byibura bajya ku nzibutso zubatse bakibuka bagashyiraho n’indabo nibura bakururuka imitima, ariko byagera ku kwibuka ababo bajugunywe mu mazi bakabura uko babibuka.’’
Rugero avuga ko mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi, ku migezi itandukanye hubatswe ibimenyetso by’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, urugero nko ku mugezi wa Sebeya muri Rubavu, umugezi wa Nyabarongo muri Nyarugenge, Kirinda ya Karongi, ku Kanyaru ka Nyaruguru n'ahandi.
Urujeni Martine umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage yagize ati:’’Ntidukwiye kuryama ngo twumve ko twageze iyo tujya kuko twumva turi mu mahoro asesuye.Dukwiye kuba maso, dukwiye kwamagana no kwima urwaho icyasubira kuducamo ibice.’’
Urujeni yanasabye urubyiruko kumva ko rufite inshingano yo gusigasira ibyagezweho kuko kugirango bigerweho byavuye kure.
Ati:’’ Urubyiruko mufite inshingano yo gusigasira ibyagezweho kuko byavuye kure. Uru Rwanda mwishimira ubu rwavukiye mu maraso y’Abana b'Abanyarwanda bitanze, bibagirwa ubuto bwabo, bamenera amaraso igihugu cyabo.’’
Mu kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi mu karere ka Kicukiro ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo, hanasomwe amazina 100 y’Abatutsi baguye muri aka Kagari ka Rusheshe I Masaka bakajugunywa muri Nyabarongo, aho abaharokokeye mu buhamya bwabo bavuga ko Abatutsi bo muri aka gace bishwe nabi cyane ku buryo hari n'abajugunywaga mu mazi ari bazima batazi koga bagapfa.




Cyuzuzo Vivian/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


