Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma buvuga ko mu rwego rwo kuzamura umukamo ku mubare muto w’inka ziri muri aka karere,aborozi bagiye gufashwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo bajye bungurana ubumenyi ku kuzamura umukamo bifashishije amahirwe y’uko bakunze kubona ibikomoka ku buhinzi byakifashishwa nk’ibiryo by’inka zororerwa mu biraro.
Ibi byabigarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 ubwo mu karere ka Ngoma hatangizwaga ubukanguramba bwiswe” Terimbere Mworozi” bugamije kwibutsa no gufasha aborozi kurushaho gukora ubworozi butanga Umusaruro (umukamo) mwinshi kandi mwiza.
Bamwe mu borozi batuye mu murenge wa Rukira na Murama bavuga ko bungutse ubumenyi mu bijyanye no guhunika ubwatsi bw'amatungo yabo bukomoka ku bisigazwa by'imyaka nyuma y'uko bajyaga babupfusha ubusa ubwo amatungo yabo agahura n’ikibazo cyo kubura ubwatsi mu gihe cyimpeshyi.

Barigira Xavier wo mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma avuga ko ubworozi bukozwe neza butanga umusaruro kuko agereranyije umusaruro w’umukamo abona ubu n’uwo yabonaga mbere ataramenya gutunganya ubwatsi ndetse no kubugaburira inka,harimo itandukaniro rikomeye.
Ati”Ibi bintu byo gutunganya ubwatsi muri gahunda ya terimbere mworozi,igihe tubimaze twiga uburyo batunganya ubwatsi,twiga uburyo ki bagaburira amatungo kandi ugasanga bitugiriye akamaro biduhaye umusaruro kuko twavuye ku rwego twari turiho bitugeza ku rundi rwego rwo kubona umukamo ufatika”.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yavuze ko bitewe n’uko ubworozi muri aka karere bukorerwa mu biraro kandi babona bwitaweho bwatanga umusaruro,muri ubu bukangurambaga bazafasha aborozi kwibumbira mu makoperative kugira ngo bajye bahwiturana bamwe bigirare ku bandi uko babigenje ngo inka zabo zitange umukamo ushimishije.
Ati”Abantu rero iyo bibumbiye hamwe babasha kujya inama.Abantu bose ntabwo bageze ku rugero rumwe rwo korora,hari aborora ku buryo bwiza hari n’aborora ku buryo butari bwiza ariko iyo bari hamwe barahwiturana bagahana ubujyanama.Uworoye neza ubusha kubona litiro 20 z’umukamo,akareba uwubona litiro eshatu akamubwira ati Wabasha gukora ibi kugira ngo umukamo w’inka zawe uzamuke.Ibyo rero twumva byadufasha tukaba nacyo ari igikorwa dushyize imbere kugira ngo aborozi bacu bibumbire mu makoperative”.

Meya Niyonagira akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bizabafasha kubasha gukorera ubukangurambaga abo borozi babereka uburyo bwo kuzamura umukamo kuko bazaba bababonera ahantu hamwe.
Ati”Ikindi natwe byatworohera mu bukangurambaga kuko twagenda tuzi ngo dusanze aborozi 500 bibumbiye muri koperative bitandukanye n’uko wajya ujya kuri buri mworozi ku rugo rwe aho yororeye itungo rye,ukamuha ubutumwa cyangwa ukamukangurira gahunda runaka zo kuzamura cyangwa guteza imbere ubworozi”.
Abaturgae kandi bibukijwe gahunda y’ubwishingizi yitwa TEKANA URISHINGIWE MUHINZI MWOROZI bugamije gukomeza kubafasha gukora ubworozi bwabo batuje kandi batekanye. Kugeza ubu ibyishingirwa n’ibigo by’imari mu bworozi, harimo na nkunganire ya Leta harimo inka, inkoko n’ingurube.







English
Kinyarwanda


