U Rwanda rwashinje RDC ubushotoranyi bukabije nyuma y’amagambo mabi ya Minisitiri Mutamba

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukora ubushotoranyi bukomeye, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ibi by’ubushotoranyi bwa RDC ku Rwanda,Minisitiri Constant Mutamba yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo, ubwo yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma umujyi uri hafi y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane X,Mutamba yumvikanye aburira imfungwa zo muri iriya gereza ko abazakorana n’umukuru w’igihugu Perezida Kagame bazafatwa.

Hari n’aho yumvikanye kandi abaza imfungwa niba ziteguye kujya ku rugamba kubohoza ubutaka bwa RDC buri mu maboko y’umutwe wa M23,umutwe Leta ya Kinshasa ikunze kuvuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Mutamba yagize ati: "Abantu mwese mumaze igihe mukoreshwa mu nyungu za Paul Kagame n’u Rwanda tuzabafata. Ntituzemera ko igihugu cyacu kiganzwa n’Abanyarwanda. Turumvikana? Mwese tuzabafatana na Paul Kagame".

Mutamba kandi yumvikanye avuga amagambo yuzuye ubwishongozi budafashe burimo no kwifuza ibyo azarinda apfa atagezeho by’uko uwuzafata Perezida Kagame yise "umunyabyaha ruharwa",ko azamugororera.

Ati: "Nazanwe i Goma no kumufata ndetse uzamumfatira nzamuha igihembo kizagenwa hagendewe ku mabwiriza yo kumuta muri yombi".

Aya magambo yatangajwe na Mutamba, biciye mu muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko kuba uriya Minisitiri yayavugiye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’igihugu cye,bigaragaza ubushotoranyi bukomeye RDC ikomeje kwerekana.

Yifashishije urubuga rwa X yahoze yitwa Twitter,Makolo yanditse agira ati: "Ibi ni ubushotoranyi bukomeye Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yakoreye muri gereza y’i Goma, mu bilometero bike uvuye ku mupaka w’u Rwanda. Kuri ubu twitege imfungwa n’abanyabyaha mu ruvange rw’abicanyi barimo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro b’abanya-Burayi, SAMIM barwanirira FARDC?"

Si ubwa mbere RDC ishotoye u Rwanda kuko hari ibihe byinshi abategetsi b’i Kinshasa bagiye bavuga amagambo y’ubushotoranyi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi ariko u Rwanda rukabirenza ingohe rugakomeza kwikorera ibiruteza imbere ndetse no gusigasira umutekano warwo n’abarutuye.