Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa yagaragaje ko Ibyaranze intwari bikwiye kuba isomo ry'ingenzi ku rubyiruko n'abakuru kuko zaharaniraga inyugu z'igihugu n'abagituye aho guharanira inyungu zabo bwite.
Ibi yabigarutseho tariki ya Mbere Gashyantare 2026,ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w'Intwari z'igihugu,ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba ukaba wizihirijwe mu karere ka Ngoma kuri sitade y'akarere.Ibirori byitabiriwe n'abaturage b'umurenge wa Kibungo,ingabo,Polisi, DASSO ndetse n'urubyiruko rurimo n'abanyeshuri.

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa nyuma yo kuvuga ibyiciro bw'intwari z'igihugu,yavuze ko ibimenyetso byaziranze ari uguharanira inyungu z'igihugu n'iz'abandi aho kwirebaho ku giti cyabo.
Yagize ati"Abo bose bahuriye ku kintu kimwe,bahisemo gushyira inyungu z'igihugu n'iz'abandi imbere kurusha gushyira inyungu zabo bwite imbere".
Guverineri Rubingisa akomeza ashishikariza urubyiruko kwihatira kumenya amateka y'intwari z'igihugu kuko amasomo arimo yarufasha kugera ku ntego zabo zo kuba intwari nk'abaharaniye ko igihugu kiva ibuzima kigasubira ibuzima.
Ati"Ngira ngo nabashishikarize ko mwazasoma itegeko by'umwihariko rivuga ku ntwari z'u Rwanda ndetse rikanavuga ku midari n'ibyiciro birimo.Iyo tubisomye cyane cyane ku bakiri bato,ni andi mateka,n'ubundi bumenyi ariko binatera n'akanyarigabo ko gukomeza gukurikirana no gushyashyanira kuba intwari mu byo dukora byose".
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w'Intwari z'igihugu mu karere ka Ngoma,hatanzwe igikombe ku ikipe y’inzego z’umutekano yatsindiye irushanwa ry’Intwari ryateguwe n’Akarere ka Ngoma. Umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026,urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota isanzwe,ariko inzego z’umutekano zitsinda abakozi b’Akarere kuri penaliti 5-4.





















English
Kinyarwanda


