Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N Cyriaque,yasabye abatuye umurenge wa Jarama ndetse n'abatuye aka karere muri rusange,kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari imungu imunga ubumwe bw'Abanyarwanda anasaba ababyeyi gutoza Urubyiruko indangagaciro z'Ubunyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Mata 2026, mu Murenge wa Jarama mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwimana Jeannette, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 5 y’amavuko,yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo, agaragaza uburyo yabuze abo mu muryango we ndetse n’uko yarokotse ku bw’amahirwe n’ubutabazi bw’abantu bagize umutima w’ubumuntu.

Yashimangiye ko kwibuka bifasha abarokotse gukomeza kubaho bafite icyizere, anasaba urubyiruko kwirinda amacakubiri no guharanira kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’amahoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano N.Cyriaque,yasabye abatuye Jarama gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda amacakubiri no gukomeza gutoza urubyiruko indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Ati"Ariko birababaza kubona umwana muto utari unahari mu gihe cya Jenoside, afite ingengabitekerezo ya Jenoside akaba yavuga amagambo akomeretsa, amagambo ashobora no gutuma nawe tumukurikirana mu rwego rw'ubutabera kubera ko ari icyaha gihanwa.Mukurikiye neza,usanga ari twe ababyeyi bakuru tuyibahera ku mashyiga".

Akomeza agira ati "Mureke rero niba iyo ngengabitekerezo yaranze,musaza uri hano,mukecuru uri hano,njye nakubwira ngo ujye ujya mu mfuruka y'Inzu yawe uyibwire ariko ureke kujya kuyibwira abandi no guteza ikibazo mu Rwanda twifuza".
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Jarama,cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'amateka y'ahakuwe imibiri isaga 200 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ariko ubu imibiri ikaba yarimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside Rukumberi.





























English
Kinyarwanda


