Abacanshuro 280 b'Abanyaburayi bakoreshwaga na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya Umutwe wa M23,banyuze mu Rwanda mbere yo kurira indege berekeza iwabo muri Romaniya.
Ubwo bageraga ku Mupaka wa Grande Barrière, aba bacanshuro bakiriwe n'inzego z'umutekano ku ruhande rw'u Rwanda, barabasakwa kugira ngo harebwe niba badafite intwaro cyangwa ibindi bikoresho bitemewe.
Aba bacanshuro 280, bari bamaze igihe bafasha Ingabo za Leta ya Congo, FARDC mu kurwanya Umutwe wa M23.
Basanze i Rubavu hateguwe imodoka zibajyana ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho bava berekeza i Burayi.


















Abacanshuro b’Abanyaburayi ariko bakomoka mu gihugu cya Romaniya barenga 280 bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe baturutse i Rubavu.
Ni nyuma yo kwakirwa mu Rwanda bavuye i Goma aho bafashaga Ingabo za Leta ya RDC kurwanya Umutwe wa M23.Aba bavuga ko bishimiye kuba basubiye iwabo amahoro.






English
Kinyarwanda


