Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane Hon MUKAMA Abbasi,yasabye abunzi bo mu karere ka Nyagatare kwirinda kubogama no kuba bagwa mu mutego wa ruswa mu rwego rwo kurwanya ruswa n'akarengane bivugwa kuri bamwe mu bunzi.
Byagarutsweho tariki 09 Kamena 2025 mu karere ka Nyagatare mu mahugurwa y'abunzi bahawe n'urwego rw'umuvunyi ahahuguwe abunzi 122 bo kuva ku nzego z'utugari n’imirenge.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane Hon MUKAMA Abbasi,yasabye abunzi kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw'igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo.
Yagize ati" Ruswa n’icyaha kimunga kikanadindiza ubukungu bw’igihugu n’abagituye.Mufite akazi gakomeye ko kunga abaturage ubwo muri abunzi mu gihe muca imanza musabwa kujya murarama mukareba impande zombi. mufashe igihugu ariko mutabogama ruswa,ikenewabo n'ibindi ibyo byose bibi, muzabyirindi".
Hon Mukama yihanangirije abunzi,abasaba kwirinda abashobora kuza babaryosharyosha babaha indonke ngo babafashe mu manza,aho yabagaragarije ko ibyo byakwica isura yabo nk’abantu bashyizweho nk'inyangamugayo,bityo bikaba byanatuma nabo bakurikiranwa n’inkiko.
Ku byerekeranye n'uko hari abita abunzi abacamanza,Hon Mukama,yavuze ibyo bitandukanye kuko kuba umwunzi bitandukanye no kuba umucamanza.
Ati:Hari bamwe bumva bamaze kuba abunzi bakumva ko babaye abacamanza ariko imanza zifite abagomba kuzica babiherewe ububasha na leta, bityo bagomba kunga abantu gusa ntakindi. ababananiye bakabohereza mu rukiko".

Bamwe mu bunzi baganiriye na Realrwanda bavuze ko umwuga wo kunga usaba ubushishozi kuko utitonze rimwe wagwa mu mutego ukuganisha ku kubogama.
Uwitwa GASHABE George wo mu Murenge wa Gatabagemo yavuze ko mu biganiro bahwe,bungukiyemo n'ibyo kwirinda kugirana ikiganiro cyangwa ikindi cyamuhuza n’umwe mubo ashaka kunga kuko byateza umwuka mubi.
Ati"igihe cyose ufite gahunda yo kunga abantu ariko igihe cyo kubunga cyitaragera ntabwo uba wemerewe guhura nabo cyangwa kugirana imishyikira n'umwe muribo igihe ibyemezo bibaye, bishobora kwitwa icyene wabo".
UWAMAHORO Claudina wo mu murenge wa Rukomo yagize ati"Iyo hagize umwe muri twe ugaragara ko yataye indagaciro z'abunzi, areguzwa agasimbizwa undi".
Muri rusange urwego rw’abunzi ni urwego rushimwa ko ruhagaze neza mu gufasha Leta mu kugabanya umubare w'abajya mu nkiko no muri RIB.Gusa ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinze imiyoborere RGB mu 2024 bwagaragaje ko ruswa yagaragaye mu bunzu ku ikigero cya 22.6%.

TUYIZERE Adam/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


