Inama y’igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku bufatanye n’imiryango iyishamikiyeho, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hibutswe abantu bafite ubumuga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, cyabereye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘’Commune Rouge’’.
Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ku bufatanye n’imiryango iyishamikiyeho, babanje urugendo rwo kwibuka abafite ubumuga bazize Jenoside yakorewe abatutsi banabaha icyubahiro bakwiye.

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bavuga ko kwibuka ari ingenzi, bakaba banavuga ko bagomba kwiteza imbere mukudaheranwa n’amateka.
Mwabo Nsengimana Joseph yagize ati’’kwibuka twiyubaka bigira umumaro, kuko guheranwa n'agahinda ntaho byaba bitugeza. Ubu dufite gahunda yo guhaguruka tugakora tukiteza imbere bidakuyeho ko tugomba kwibuka abacu twabuze.’’
Mutoni Gloriose nawe ati’’kwibuka ni ingenzi kuko hari byinshi bidufasha yaba mu kwibuka, ndetse ariko twibuka tuniyubaka.Ibyo bivuze ko dukora, twoye guheranwa nagahinda kibyabaye.’’

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu Mbarushimana Gerard, avuga ko kwibuka bivuze ko jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
Ati’’kwibuka ni uguharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi. Kwibuka kandi biduha imbaraga nk’abanyarwanda zo gushyira hamwe, no ku rwanya uwariwe wese wabangamira intambwe ikomeye u Rwnda rugezeho y’ubumwe n’ubudaheranwa.’’

NDAYISABA Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, asaba abarokotse jenoside guharanira kwiyubaka ntibaheranwe n'agahinda.
Yagize ati’’Uwagize amahirwe akabasha kurokoka, ni uko icya mbere ataheranwa n'ayo mateka twaciyemo, nawe yakumva ko bimureba kugirango yiteze imbere.Uwarokotse akwiye gukunda igihugu cye, akagishakira umutekano, muri macye ni ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda, nibyo bizatugeza aho twifuza kugera.’’
Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga n’imiryango iyishamikiyeho, banaremeye abantu bane bafite ubumuga batishoboye mu gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere.
Muri aba baremewe buri umwe yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, azamufasha kwiteza imbere.





Abaremewe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe na Cyuzuzo Viviane/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


